Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukwakira 2017 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amajwi ya Parfine Umutesi uyu wahoze akundana na Safi, uyu mugore yatukaga bikomeye Safi Madiba ndetse na Nizo Kaboss uririmbana na Safi mu itsinda rya Urban Boys.
Uyu mugore amajwi ye agera hanze hibajijwe byinshi abakunda kwemera ari uko babonye bo banga no kwizera ko ari nyiri ubwite wabyivugiye bitewe n’uburemere bw’amagambo yiganjemo ibitutsi nyandagazi byari birimo. Aha uyu mugore yibasiye Safi Madiba bahoze bakundana icyakora bakaba baratandukanye kugeza ubwo Safi akoreye ubukwe. Usibye Safi Madiba uyu mugore yanahise yibasira na Nizzo.
Nyuma yo kwibasira Nizzo uyu mugore yaje kugarura agatima asaba imbabazi uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys, amubwira ko yatewe kuvuga amagambo angina kuriya n’umujinya yatewe n’umuntu baganiraga uba Dubai, uyu ngo yamubwiye ukuntu umusore bakundanaga yamuciye inyuma babigereranya n’ibyabaye hagati ya Safi na Parfine uyu mugore agahamya ko byamushyuhije mu mutwe.
Nizzo nawe yari yandagajwe icyakora yasabwe imbabazi
Ibi ngo bikubitanye n’inkuru yari amaze kubona y’ibya Nizzo byatumye uyu mugore azana na Nizzo mu biganiro nyamara atari yabiteguye, aha byatumye amusaba imbabazi atangaza ko atakabaye yamuvuze. Aganira na Inyarwanda.com Nizzo yabwiye umunyamakuru ko ybabaariye uyu mugore cyane ko nubusanzwe nta kibazo basanzwe bagirana usibye kuba gusa iki cyabayeho. Nizzo yatangaje ko byari biri kumwicira izina ariyo mpamvu asanga kuba uyu mugore yemeye kumusaba imbabazi ari iby’agaciro bityo ngo kubwe yababariye Parfine.
TANGA IGITECYEREZO