RFL
Kigali

Parfine wandagaje Safi na Nizzo yasabye imbabazi umwe muri bo anasobanura uko amajwi ye yageze hanze

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/10/2017 11:58
12


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukwakira 2017 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amajwi ya Parfine Umutesi uyu wahoze akundana na Safi, uyu mugore yatukaga bikomeye Safi Madiba ndetse na Nizo Kaboss uririmbana na Safi mu itsinda rya Urban Boys.



Uyu mugore amajwi ye agera hanze hibajijwe byinshi abakunda kwemera ari uko babonye bo banga no kwizera ko ari nyiri ubwite wabyivugiye bitewe n’uburemere bw’amagambo yiganjemo ibitutsi nyandagazi byari birimo. Aha uyu mugore yibasiye Safi Madiba bahoze bakundana icyakora bakaba baratandukanye kugeza ubwo Safi akoreye ubukwe. Usibye Safi Madiba uyu mugore yanahise yibasira na Nizzo.

Nyuma yo kwibasira Nizzo uyu mugore yaje kugarura agatima asaba imbabazi uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys, amubwira ko yatewe kuvuga amagambo angina kuriya n’umujinya yatewe n’umuntu baganiraga uba Dubai, uyu ngo yamubwiye ukuntu umusore bakundanaga yamuciye inyuma babigereranya n’ibyabaye hagati ya Safi na Parfine uyu mugore agahamya ko byamushyuhije mu mutwe.

NizzoNizzo nawe yari yandagajwe icyakora yasabwe imbabazi

Ibi ngo bikubitanye n’inkuru yari amaze kubona y’ibya Nizzo byatumye uyu mugore azana na Nizzo mu biganiro nyamara atari yabiteguye, aha byatumye amusaba imbabazi atangaza ko atakabaye yamuvuze. Aganira na Inyarwanda.com Nizzo yabwiye umunyamakuru ko ybabaariye uyu mugore cyane ko nubusanzwe nta kibazo basanzwe bagirana usibye kuba gusa iki cyabayeho. Nizzo yatangaje ko byari biri kumwicira izina ariyo mpamvu asanga kuba uyu mugore yemeye kumusaba imbabazi ari iby’agaciro bityo ngo kubwe yababariye Parfine.

UMVA HANO PARFINE ASABA IMBABAZI NIZZO KABOSS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rumonge6 years ago
    Iyo zirenze 100 kaba kaabaye erega.
  • Abavandimwe6 years ago
    Jye uko numva uyu mugore asaba imbabazi ndabona akwiye kwisunga Nizzo nabo bagakora ubukwe kuko ntibazatumire Madiba
  • m- go6 years ago
    ariko mutuvanyeho ubutiku bwanyu rwose
  • Mapengu6 years ago
    Wamugirewe niba uzi ubwenge ujye unywa gacye, ibyo gucumura bugacya uza gusaba imbabazi, urabona bizihanganirwa kugeza ryali? Jya utekereza mbere yo kuvuga aho kuvuga ugatekereza nyuma.
  • 6 years ago
    Nkubu inkuru irihe aha?! Mumariye igihe gusa
  • vava6 years ago
    Uwomugore Afite icyinyabupfura gike pee kuo ibitutsi namagambo nanugitukana gutyo So namugaye cyane ubuse iyarebye niwe mukobwa wambere wabenzwe ark bazajye bigira kuri miss JoJo atandukana na saleh yigeze yumva arijambo rimuvamo gsa hamahoro safi kuo ndumva mutarabanye igihekurusha Knowless kd nukavunywe numutwaro utikoreye
  • jadomax6 years ago
    erega nikobimera,kuba icyamamare.
  • 6 years ago
    nyamara Safi dore akize kabutindi pe yewe yewe uziko uyu ntaho ataniye na gitimujisho wa dancehall Safi wiboneye umugore mwiza umugore uzi gukora kandi witonda hano alberta turamuzi ntabwo ari muri babandi babasazi yibera mukazi gusa ntanujya amenya ibye bindi abamuvuga nuko batamuzi ikindi Safi nawe gabanya za social media no gushyogoranya nabagashize uriya uko yataye umugabo nawe niko yari kuzakujugunya so fatiraho ukomeze kandi muzubake nicyo mbifurije uzaze canada igihugu kitgira uwo giheza gusa gikunda abakozi ariko niyo wakwikomereza muzika nayo ntakibazo karibu sana.
  • Siborurema jove6 years ago
    Parfine ARANDAGAYE PE UMUKOBWA UVUGAMAGAMBO AMEZE ATYO WANGU WALLAH SIBYO DADA ...WANDUYE MUKANWA
  • Mimi6 years ago
    Ariko rero abagore n'abakobwa bari hanze aha nibatiga ubwenge no gusara bazasara. Dore burya baca umugani ngo nyiri nzu niwe umenya imyenge yayo! Namwe se, muragenda mukiha abahungu mukigira nk'abagore babo batarabakoye nta n'aho mwasinye imbere ya Gitifu, yaguhaga akaguta nka shikarete ishizemo uburyohe ukajya kuvuza induru ku musozi? Njye ndimwe najya mpfa no kwicecekera. Muba mujya he mwagiye mwitonda? Wabaye umugore wa Safi hataragera kabisa, nawe abonye ko nta mugore ukurimo arakureka. Hita umenya ubwenge ubundi ureke amagambo dore nyiri ikamba yaryambaye ihanagure
  • poul6 years ago
    arko c ubu iyi ni inkuru koko?
  • kadage6 years ago
    parfine wishyize hanze bagusomye no kubona umugabo ukuzi bizakugora.keretse utazi ubushinzi wakoze.





Inyarwanda BACKGROUND