RFL
Kigali

Papa Wemba yaba yarishwe? – Reba amashusho abikomozaho

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:28/04/2016 17:33
3


Afurika (n’isi yose) iri mu gahinda k’urupfu rwa Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba wamamaye ku mazina ya Papa Wemba nk’umuhanzi ufatwa nk’umubyeyi w’injyana ya Soukous yamamaye nka Rumba, witabye Imana ku cyumweru tariki 24 Mata ubwo yagwaga ku rubyiniro mu iserukiramuco rya FEMUA mu gihugu cya Cote D’ivoire.



Kuri ubu hagaragaye amashusho asesengura iby’urupfu rwa Papa Wemba, aho umunyamakuru wa Congofrance.com mu isesengura rye yemeza neza ko yishwe arozwe, binyuze mu ndangururamajwi (microphone).

Muri aya mashusho yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga, uyu munyamakuru agaragaza umuntu umwe uza ku rubyiniro Papa Wemba ahagaze imbere y’abafana ari kubashyushya mbere yo kuririmba, maze uwo muntu agaca inyuma agatwara indangururamajwi ye ariko nyuma akazana indi ariyo Papa Wemba yaririmbiyeho agahita agwa hasi; yapfuye.

Nyuma y’uko aguye hasi kandi, nk’uko bigaragara muri aya mashusho, wa muntu arongera akagaruka agaca ku bantu bari kugerageza gufasha Papa Wemba uri hasi ariko we agahita afata ya ndangururamajwi akongera akayitwara.

REBA UKO UYU MUNYAMAKURU ABIGARAGAZA MURI AYA MASHUSHO:

Uwari umuvugizi wa Papa Wemba Marie-Laure Yaone, avuga ko aya mashusho avuga ko yarozwe ari isesengura ry’ibinyoma, akaba yaranatangarije France 24 ko bateganya kurega umuntu waba yaratangaje aya mashusho n’ubwo we yanze kuyareba.

Yaone we avuga ko kuba uriya muntu yaragiye aza gutwara micro akongera akayigarura akongera kandi akayitwara, byari mu bisanzwe bikorerwa Papa Wemba mu bitaramo bye.

Aha agira ati,

Ubusanzwe Papa Wemba akunda ko urubyiniro rwe ruba rwisanzuye kuko akunda kuririmba abyina, agenda ahantu hose. Iyo ari kuririmba aba akeneye micro ye, yaba atari kuririmba agasaba ko ivaho, hanyuma mu masegonda nka 15 mbere y’uko yongera kuririmba ikongera ikagarurwa. Ziriya micro akoresha zirahenda, imwe igura nibura amayero 500, niyo mpamvu abakozi bo ku rubyiniro baba bafite itegeko ryo kuzikuraho kugira ngo hatagira igwa ikameneka. Niko biba bimeze mu bitaramo ibyo aribyo byose, by’umwihariko ibya Papa Wemba.

Papa Wemba yari ananiwe. Yagiye mu bitaro mu kwezi kwa Mutarama, kuva ubwo yakoze ibizamini 2 kwa muganga, ntibyagira icyo bitanga. Indwara imwe yari azwiho yari Malaria, ariko yagiye agaragaza cyane umunaniro ukabije. Yari yaremereye abo muri FEMUA ko azaririmba, ariko ntiyashakaga kubatenguha, ariko yari ananiwe.

 

Aka gacumu karerekana umuntu waje gutwara iyi micro kandi abandi bahurura bajya kureba icyo Papa Wemba abaye. 

Nyuma y’uko aya mashusho yemeza ko Papa Wemba yarozwe agereye hanze, benshi mu banyekongo basabye ko hakorwa ibizamini byo kumenya icyamwishe (Autopsie). Ariko Yaone yabwiye France 24 ko ari ikipe [yari] ishinzwe kumukurikirana ndetse n’umuryango we banze ko ibi bikorwa biba ngo hamenyekane icyamwishe, ndetse ahubwo akomeza avuga ko bamaze gusaba guverinoma ya Cote D’ivoire gukurikirana mu butabera ababa barashyize hanze aya mashusho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugiraneza7 years ago
    Tubuze Umuntu Wingirakamaro Imana Imwakire
  • 7 years ago
    C est bizarre!
  • kags7 years ago
    merci kuriyo nkuru ya Papa Wemba,umunyamakuru ni umuhanga ahubwo hakurikiranwe Manager we ndetse na Family ye kuko ubusesenguzi bwumunyamakuru burasobanutse neza cyane batwereke ibyabo nabo bikuraho urujijo bimunyomoza,kuki barikwanga ko akorerwa Autopsie?? uwo munyamakuru ahubwo ararenze afite gushishoza.Be Blessed





Inyarwanda BACKGROUND