RFL
Kigali

Papa we na mwarimu we, muri batanu b’ingenzi Platini wizihiza isabukuru y’imyaka 28 ahora azirikana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/09/2016 10:33
6


Kuri uyu wa mbere tariki 26 Nzeri 2016, umuhanzi Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boyz arizihiza isabukuru y’imyaka 28 amaze abonye izuba. Uyu muhanzi uvuga ko hari abantu benshi ashimira mu buzima bwe ku myaka ye 28 y'amavuko yatangarije Inyarwanda.com abantu batanu ahora azirikana ineza yabo.



Platini aganira na Inyarwanda.com abajijwe abantu batanu mu buzima azirikana yatangaje ko mu bo ashimira ashimira ku ikubitiro ashimira Se umubyara, uwa ashimira akaba ari murumuna we afata nk’inshuti ye magara, uwa gatatu ashimira akaba ari Umwarimu witwa Byemba Baltazard wamwigishije indimi (Literature), naho uwa kane ahora azirikana akaba ari TMC baririmbana mu itsinda we agasanga mu gihe bamaranye yaramaze kumubera umuvandimwe ndetse ku mwanya wa gatanu Platini ngo ntazapfa yibagiwe “Indatwa” abafana b’itsinda aririmbamo.

platini

Umubyeyi wa  Platini na murumuna we bari muri batanu uyu muhanzi afata nk'inkoramutima ze ahora ashimira mu mutima

Uyu muhanzi ubarizwa mu itsinda rya Dream Boyz avuga ko mbere y’abantu ashimira Imana yo ikimutije ubuzima. Yakomeje adutangariza ko aba bantu batanu kuri we ari ab’ingenzi mu buzima bwe ndetse ari bo  ahora azirikana ineza batasibye kumwereka kuva ari umwana kugeza ku myaka 28 amaze kuzuza mu buzima bwe.

platiniPlatini yujuje imyaka 28

Incamake z’amateka ya Platini

Platini ubundi yitwa Nemeye Platini akaba yaravutse muri Nzeli 1988 avukira i Bukavu ku mpamvu z'uko ababyeyi be bari bahamaze igihe kirekire. Nyuma yaho yaje gutahuka kimwe n’abandi banyarwanda bose akomeza amashuli kuko abiri abanza yayize muri Congo.

platini

Platini ashimira TMC baririmbana ndetse n'abafana babo baraza muri batanu azirikana ineza yabo

Platini yakomereje kuri Ecole Primaire ya Nyanza ya Kicukiro, icyiciro rusange cy’amashuli yisumbuye agikomereza kuri Ecole Secondaire de Gasange i Byumba, akomereza muri GSOB (Group Scolaire Officiel de Butare). Uyu musore yaje gukomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru. Platini akiri umwana yaririmbaga muri korari aza kuhava atangira gukora muzika ye.

 KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "WENDA AZAZA" ITSINDA RYA DREAM BOYZ RIHERUKA GUSHYIRA    HANZE

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    ko atashimiye nyina umubyara se ntacyo yamumariye?
  • med7 years ago
    nyina yarabataye ngo nabakene barerwa na se
  • Ange7 years ago
    uyu musore birumvikana ko atagira nyina cg ko amufiteho amateka mabi!Niba muri batanu ashimira nyina atarimo!!nikibazo!!nibura ntanamushimire ko yamutwise amezi 9 yose akamubyara!!!ntago byoroshye!!!aha wahita wumva impamvu Deam Boys bakunda kuririmba indirimbo zamaganya aho bibanda kubabyeyi batawe nabana cg batazi banyina !!!ni Platini ahari uba wivuga!!!Pole musore!!
  • babu7 years ago
    Ubwo se urumva wowe washimira nyoko wagutaye? Cyangwa nta makuru ufite?
  • Rich7 years ago
    Wowe umva message iri mu ndirimbo ureke amatiku!
  • Rich7 years ago
    Ndumva waririmba iyawe ugashimira mama wawe.





Inyarwanda BACKGROUND