RFL
Kigali

Papa wa Pastor P yaguye muri Douche ahita yitaba Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/04/2017 12:47
4


Producer Pastor P yagize ibyago abura se umubyara wari usanzwe ari umwalimu muri kaminuza mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 27 Mata 2017 ni bwo uyu mubyeyi yitabye Imana.



Pastor P umwe mu ba producers bubatse izina mu muziki nyarwanda yabwiye Inyarwanda.com ko papa we (Ndangamiyumukiza Samuel) yaguye muri Douche (mu bwogero), gusa akaba yari asanzwe afite intege nke kuko yari amaze igihe arwaye indwara y’impyiko.

Nyakwigendera Ndangamiyumukiza Samuel yari atuye mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba. Magingo aya, Pastor P avuga ko atari yamenya itariki yo gushyingura umubyeyi we.

Image result for Producer Pastor P inyarwanda

Producer Pastor P






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • assiel6 years ago
    So sad!Condolences. Praying for the comfort.
  • gatwa elias6 years ago
    nagire ukwihangana tumurinyuma
  • wiz6 years ago
    yoo pole sana bro
  • Habiyaremye Jean Claude 6 years ago
    Uwo musaza Imana imwakire mubayo kandi pastor P yihangane bibaho.





Inyarwanda BACKGROUND