Producer Pastor P yagize ibyago abura se umubyara wari usanzwe ari umwalimu muri kaminuza mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 27 Mata 2017 ni bwo uyu mubyeyi yitabye Imana.
Pastor P umwe mu ba producers bubatse izina mu muziki nyarwanda yabwiye Inyarwanda.com ko papa we (Ndangamiyumukiza Samuel) yaguye muri Douche (mu bwogero), gusa akaba yari asanzwe afite intege nke kuko yari amaze igihe arwaye indwara y’impyiko.
Nyakwigendera Ndangamiyumukiza Samuel yari atuye mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba. Magingo aya, Pastor P avuga ko atari yamenya itariki yo gushyingura umubyeyi we.
Producer Pastor P
TANGA IGITECYEREZO