RFL
Kigali

Papa Dennis na Chidinma bashyize hanze indirimbo y'agatangaza ‘Bless me’ – VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:26/08/2016 9:51
0


Nyuma yo gushyira hanze indirimbo bise ‘Bless me’, kuri ubu umuhanzi Papa Dennis wamamaye mu ndirimbo zo kuramya Imana (Gospel) muri Kenya no mu Karere, afatanije n’umunya-Nigeria Chidinma bamaze gushyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse ari ku rwego rwo hejuru.



Amashusho yayo yo yayobowe ndetse atunganywa n’inzu imaze kuba ubukombe muri Afrika mu gutunganya indirimbo ya Godfather Productions ifatanije na Maliza Umaskini. Iyi ndirimbo igaragaramo ibintu bitandukanye bihenze birimo indege(privet jet), amamodoka n’inzu za gaciro.

 

Papa Dennis

Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo, aba bahanzi bari bayitunganyirije muri Main Switch Records mu mujyi wa Nairobi hamwe no muri studio ya Chidinma iherereye muri Nigeria

Ubwo yamenyeshaga abakunzi be ko yashyize hanze amashusho y'iyi ndirimbo, Papa Dennis yifashishije urubuga rwe rwa Facebook agaragaza ibyishimo atewe no kuba iyindirimbo igeze hanze. Ati “ Hamwe n’umunezero, nejejwe no kubamurikira video yanjye nshya nakoranye na Chidinma wo muri Nigeria. Uyu ni umushinga twari tumaze igihe dusengera bihambaye, none ku bw’umugisha w’Imana yageze hanze. Ndabashimiye kunshyigikira, iyo mutabaho, ntabwo twari kwishoboza ibi…”

Reba hano amashusho y'iyi ndirimbo 'Bless me' 


Ku rundi ruhande abakunzi b’uyu muhanzi bagaragaje ko bishimiye umusaruro w’uyu mushinga, gusa abandi bagaragaza ko batumva impamvu akomeza kugenda akorana indirimbo n’abahanzi basanzwe baririmba indirimbo zitwa iz’isi(Secular Musicians).

Papa Dennis azwiho gukorana n’abahanzi batandukanye mu bice bitandukanye byo ku mugabane wa Afrika, mu mwaka ushize akaba yaranakoranye n’umuhanzikazi Tonzi, indirimbo bise ‘Njoo’. Naho uretse umuhanzikazi w’umunya-Nigeria Chidinma bakoranye iyi ndirimbo nshya, uyu musore ntabwo ari ubwa mbere akoranye n’umuhanzi wo muri Nigeria kuko asanzwe afite indirimbo yise ‘Wonder’ yakoranye na Korede Bello.

Reba hano amashusho ya 'Njoo' ya Papa Dennis ft Tonzi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND