RFL
Kigali

Pallaso yashimiye Radio na Weasel inama bamugiriye yo kuva muri USA akagaruka ku ivuko

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:9/08/2017 14:58
0


Umuhanzi Pallaso yashimiye abasore babiri bo mu itsinda rya Goodlyfe,Radio na Weasel uburyo bamugiriye inama ku bijyanye no kuba yareka kuba muri USA akaba yagaruka kuba muri Uganda kuko asanga ari ibintu byamugiriye akamaro cyane mu buzima bwe.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Pius Mayanja yavuze ko yafashe icyemezo cyo kugaruka muri Uganda ubwo yahamagaraga Radiyo kuri telephone igendanwa nyuma Radiyo akamusaba ko yagaruka muri Uganda kandi ko abona abantu bazamwishimira kuko ngo afite impano.

Avuga kuri ubu butumwa bw’ishimwe,Pallao yagize ati”Ubwo numvaga nsa n’urambiwe nahamagaye umuvandimwe Radio ambwira ko nagaruka mu rugo,amarira yambunze mu maso,ndashimira Radio na Weasel “.

pallso's car

Ubutumwa bwa Pallaso bushimira Radio na Weasel.

Pallaso yakomeje avuga ko yubaha kandi akunda aba basore igihe cyose kuko ngo nibo bagize uruhare mu kuba ageze aho ageze ubu mu bijyanye na muzika.Tubibutseko Pallaso ari mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Uganda wamenyekanye mu ndirimbo nka Ffe Tuliko,twatoba,Ssanyu lyange n’izindi zinyuranye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND