Pacson ni umwe mu baraperi bamaze igihe bakora muzika hano mu Rwanda by'umwihariko akaba azahora yibukwa nk'umwe mu mpirimbanyi za Hip Hop y'u Rwanda. Uyu muhanzi ushinja bamwe mu baraperi kwica iyi njyana yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'RIP' yibasiramo abahanzi ashinja kwica Hip Hop.
Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo ye nshya, Pacson yabwiye Inyarwanda ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kuvuga abahanzi b'abaraperi we ahamya ko bica iyi njyana. Yagize ati" Iyi ndirimbo nayikoze mvuga ku baraperi ba 'fake' barimo banaid baza bavuga ngo I'm Back (iyi ikaba indirimbo ya Jay C) n'abandi bavuga ngo baje kuzura Hip Hop kandi bakora Afrobeat, navugaga ko udashobora kuzura Hip Hop nyamara utayikora."
Pacson
Iyi ndirimbo 'RIP' ya Pacson ni iya kabiri akoze ku giti cye cyane ko yakunze gukorana n'abahanzi banyuranye bakora injyana ya Hip Hop. Ije ikurikira indi yakoze ku giti cye yitwa 'The show goes on'. Iyi ndirimbo nshya ya Pacson izaba iri kuri Album ye nshya yise 'Life after Death'. RIP indirimbo nshya ya Pacson yakozwe na Producer LaserBeat.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA PACSON YIBASIRAMO ABAHANZIBANYURANYE
TANGA IGITECYEREZO