RFL
Kigali

Pacson yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri ari wenyine 'RIP' yibasiramo abaraperi bagenzi be barimo Jay C -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/10/2018 13:11
4


Pacson ni umwe mu baraperi bamaze igihe bakora muzika hano mu Rwanda by'umwihariko akaba azahora yibukwa nk'umwe mu mpirimbanyi za Hip Hop y'u Rwanda. Uyu muhanzi ushinja bamwe mu baraperi kwica iyi njyana yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'RIP' yibasiramo abahanzi ashinja kwica Hip Hop.



Nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo ye nshya, Pacson yabwiye Inyarwanda ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kuvuga abahanzi b'abaraperi we ahamya ko bica iyi njyana. Yagize ati" Iyi ndirimbo nayikoze mvuga ku baraperi ba 'fake' barimo banaid baza bavuga ngo I'm Back (iyi ikaba indirimbo ya Jay C) n'abandi bavuga ngo baje kuzura Hip Hop kandi bakora Afrobeat, navugaga ko udashobora kuzura Hip Hop nyamara utayikora."

Pacson

Pacson

Iyi ndirimbo 'RIP' ya Pacson ni iya kabiri akoze ku giti cye cyane ko yakunze gukorana n'abahanzi banyuranye bakora injyana ya Hip Hop. Ije ikurikira indi yakoze ku giti cye yitwa 'The show goes on'. Iyi ndirimbo nshya ya Pacson izaba iri kuri Album ye nshya yise 'Life after Death'. RIP indirimbo nshya ya Pacson yakozwe na Producer LaserBeat.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA PACSON YIBASIRAMO ABAHANZIBANYURANYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lee5 years ago
    ubundi uyu muhanzi ninde wumva ibyo aririmba ko biba bitumvikana yaba lanuage cyangwa ibitekerezo biba biri mu ndirimbo sha ndiwe nahitamo kujya korora intama naho ubundi ibyo kuririmba byaramunaniye rero numva ngo ni hip hop sha najyane yirirwa aririmba ku bandi nkaho aribo nganzo sha pacson we twakugiriye inama ariko waranze nyine nta kundi ariko ushatse waba muri iyo myanda uririmba ngo ni amabeef ugatuza .
  • Kremer5 years ago
    Nk’ubu mbese akaba yumva yaririmbye? Ni igitangaza rwose abahanzi bari hanze aha.
  • Dav5 years ago
    Ndi umufana wawe muze...
  • didas5 years ago
    niba utumva ibyo aririmba ntiwumva ururimi aririmbamo kdi uyu ni legend turamwubaha surtout kuriyi njyana ya hiphop nabo wita ko babizi baramwubaha kk yatanze byinshi kugirango iyi njyana ibashe kumvikana.respect to you the don





Inyarwanda BACKGROUND