RFL
Kigali

Pacson yashyize hanze indirimbo ‘Champion’ yakoranye na The Ben, Bull Dogg ndetse na Green P –YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/04/2017 8:35
2


Umuraperi Pacson ni umwe mu bahanzi bazwiho guhuriza abahanzi benshi cyane cyane abaraperi mu ndirimbo imwe, mu minsi ishize ubwo The Ben yari mu Rwanda humvikanye amakuru yavugaga ko yaba yarakoranye indirimbo n'abaraperi benshi ku busabe bwa Pacson kuri ubu iyo ndirimbo bise ‘Champion’ yamaze kugera hanze.



Iyi ndirimbo Pacson yashyize hanze ayihuriyemo n’abaraperi nka Bull na Green P, ikaba yasohokanye n'amashusho (Video) arimo amagambo yayo y’umwimerere ibidasanzwe bikorwa n’abaraperi hano mu Rwanda. Mu kiganiro kigufi Pacson yahaye Inyarwanda.com ubwo yaduhaga iyi ndirimbo yatangaje ko bahisemo gukora video y’amagambo agize iyi ndirimbo bagambiriye korohereza abakunzi babo bahoraga babashinja gukoresha amagambo atumvikana mu ndirimbo bityo ngo byibuza uzaba atayumva azaba abasha kuyasoma akumva ibyo baririmbye.

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO 'CHAMPION'

Iyi ndirimbo Pacson ahuriyemo na The Ben, Green P ndetse na Bull Dogg igiye hanze nyuma y’igihe kitari gito The Ben avuye mu Rwanda asubiye muri Amerika nyuma y’iminsi itari mike yamaze mu Rwanda aho yakoze ibitaramo binyuranye, iyi ndirimbo ikaba yarakozwe na Producer HollyBeat ubu uri kubarizwa muri Unlimitted Record.  

KANDA HANO WUMVE UNISOMERA AMAGAMBO AGIZE  IYI NDIRIMBO 'CHAMPION'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    nc kbs
  • 6 years ago
    habuzemo jay polly mwana





Inyarwanda BACKGROUND