RFL
Kigali

Pacson yashyize hanze amashusho y’indirimbo ahuriyemo n’abandi baraperi –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/10/2017 15:39
1


Pacson umunyamakuru akaba n’umuhanzi, ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda. Uyu akunze gukora indirimbo zihuza abaraperi benshi ndetse magingo aya yamaze gushyira hanze amashusho yise ‘Komeza’ ari nayo yashyize akadomo kuri Mixtape amaze iminsi ategura.



Pacson aganira na Inyarwanda.com yavuze ko iyi mixtape izaba iriho indirimbo nyinshi muzo yakoze zigahurirwaho n’abandi baraperi barimo Riderman, Bull Dogg, Jay C n'abandi benshi akunze gukorana nabo. Iyi ndirimbo nshya ya Pacson ihuriwemo n’abaraperi batandatu barimo; Bull Dogg, Bac T,Prime,Jay-C,Old Jay.

Indirimbo nshya ya Pacson 'Komeza' ni yo yashyize akadomo kuri Mixtape amaze igihe ategura-YUMVEPacson umenyerewe mu guhuriza hamwe abaraperi

Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo akomeye arimo ayo Bull Dogg yaririmbye avuga ko iyo bitaba itangazamakuru, ikinyabupfura muri Tuff Gang ngo cyari gike. Iyi ndirimbo kandi itangizwa n’ijambo Nyakwigendera Nelson Mandela yatangaje bwa mbere nyuma yo kuvanwa muri gereza.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ariko ibi bitabi bababwiye ko aribyo bibagaragaza nk abahatari?sha mwataye umuco kweri,ni gute umwana nkawe yiyahura?ibi bitabi ni bibi kurusha n ifege,za cancer z umwijima ziva aha,musubire ku muco mwo kwiyambura ubuzima





Inyarwanda BACKGROUND