Pacson umunyamakuru akaba n’umuhanzi, ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda. Uyu akunze gukora indirimbo zihuza abaraperi benshi ndetse magingo aya yamaze gushyira hanze amashusho yise ‘Komeza’ ari nayo yashyize akadomo kuri Mixtape amaze iminsi ategura.
Pacson aganira na Inyarwanda.com yavuze ko iyi mixtape izaba iriho indirimbo nyinshi muzo yakoze zigahurirwaho n’abandi baraperi barimo Riderman, Bull Dogg, Jay C n'abandi benshi akunze gukorana nabo. Iyi ndirimbo nshya ya Pacson ihuriwemo n’abaraperi batandatu barimo; Bull Dogg, Bac T,Prime,Jay-C,Old Jay.
Pacson umenyerewe mu guhuriza hamwe abaraperi
Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo akomeye arimo ayo Bull Dogg yaririmbye avuga ko iyo bitaba itangazamakuru, ikinyabupfura muri Tuff Gang ngo cyari gike. Iyi ndirimbo kandi itangizwa n’ijambo Nyakwigendera Nelson Mandela yatangaje bwa mbere nyuma yo kuvanwa muri gereza.
TANGA IGITECYEREZO