RFL
Kigali

Pacson, Pfla, Clovis, Native, Prime na White Monkey bahuriye mu mashusho y'indirimbo Underground King

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/07/2014 13:59
7


Nyuma yo guhuriza hamwe abaraperi bagenzi be barimo Pfla, Native, White monkey na Clovis,bagakorana indirimbo bise Underground King(UGK), ubu umuraperi Pacson yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na producer Fayzo.



Mu kiganiro twagiranye na Pacson ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo yadutangarije ko yagize igitekerezo cyo gukoranaiyi ndirimbo na bamwe mu baraperi bato bakizamuka, mu rwego rwo kugaragariza abantu ko hari abandi baraperi bashoboye ariko batarimo bagira amahirwe yo kugaragara.

Reba amashusho y'indirimbo Underground King

Pacson ati “ Nifuje kuba uyu muzigo nawukorana n’abaraperi bakizamuka hamwe na bandi badahabwa agaciro mu rwego rwo kugaragaza ko hasi hari abaraperi bashoboye ariko barimo birengagizwa.”

Uyu muraperi akomeza avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo ariyo ya mbere mu ndirimbo ze zose abashije kujya hanze vuba gusa hakaba hatagaragaramo umuraperi Neg-G The General kuko ngo yabuze ku munsi wo gufata amashsuho.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gggg9 years ago
    aba bari mundoto badateze kugeraho, bari kwigana ba 2pac, dr dre,,, kd aho turi nubuzima sibumwe, barabura guhimba ibizima niyo mpamvu badatera imbere
  • lion9 years ago
    biba bihaze urumogi
  • sa9 years ago
    hahahhh pfla bihita bihindura isura nkabikunda cyane .ark aratukana wee:))
  • 9 years ago
    P.Fla Ni Dange 2 Ndmwemera
  • bwenge9 years ago
    nkawe uvuga ibyo utazi ubikorera iki?kuvuga ngo p.Fla aratukana,yaragututse?
  • nyiramubi9 years ago
    aba rapeurs ni nka basazi,indiscipline,ntibiyubaha mbona bangiza umuco,bifatanabi aho bava bakageraa abo mu rwanda bo rero ntibaziko ntanaho bazagera, usanga byambaye nabi,byafashe drogues ,batanga urugero rubi mubana batoya nabaca ndi umuyoobozi
  • derrick9 years ago
    White na akomerezaho naho mwe muvuga ko ntaho bazagera muzatwerereke aho mwageze kubarusha mwa ma loann mwe haruwo mwafashe afata drogue se nxt time say wat u cn prove





Inyarwanda BACKGROUND