Nyuma yo guhuriza hamwe abaraperi bagenzi be barimo Pfla, Native, White monkey na Clovis,bagakorana indirimbo bise Underground King(UGK), ubu umuraperi Pacson yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na producer Fayzo.
Mu kiganiro twagiranye na Pacson ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo yadutangarije ko yagize igitekerezo cyo gukoranaiyi ndirimbo na bamwe mu baraperi bato bakizamuka, mu rwego rwo kugaragariza abantu ko hari abandi baraperi bashoboye ariko batarimo bagira amahirwe yo kugaragara.
Reba amashusho y'indirimbo Underground King
Pacson ati “ Nifuje kuba uyu muzigo nawukorana n’abaraperi bakizamuka hamwe na bandi badahabwa agaciro mu rwego rwo kugaragaza ko hasi hari abaraperi bashoboye ariko barimo birengagizwa.”
Uyu muraperi akomeza avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo ariyo ya mbere mu ndirimbo ze zose abashije kujya hanze vuba gusa hakaba hatagaragaramo umuraperi Neg-G The General kuko ngo yabuze ku munsi wo gufata amashsuho.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO