RFL
Kigali

Pacson yashize amanga yemera ko yasibye ijwi rya Jack B mu ndirimbo ye nshya anatangaza impamvu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/04/2017 11:05
4


Umuraperi Pacson mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi barimo The Ben, Green P na Bull Dogg nyuma yuko iyi ndirimbo igiye hanze umuhanzi Jack B yagiye mu itangazamakuru avuga ko Pacson yamuhemukiye akamusiba muri iyi ndirimbo kuko nawe ngo yari yaririmbyemo, Pacson yaje kwemera ko yasibye ijwi anatangaza impamvu.



Mu kiganiro Pacson yagiranye na Inyarwanda.com yagize ati” Njye rero sinzi ikibazo aho kiri, none se Jack B avuga ko yishyuye indirimbo nkamukuramo? Iriya ndirimbo ni igitekerezo cyanjye, nyitangira Jack B ntabwo yari ari mu mibare yanjye icyakora kuko yahoraga agenda inyuma ya The Ben igihe The Ben yazaga kuririmbamo Jack B yumvise akunze indirimbo yacu ashaka kuyijyamo arabisaba tumuha amahirwe yo kugerageza.”

pacsonPacson yemeye ko yasibye ijwi rya Jack B mu ndirimbo ye

Pacson yakomeje avuga ko ubwo Jack B yahabwaga aya mahirwe yahise ahamagara Puff G ngo amufashe kwandika maze ashyira ijwi rye mu ndirimbo yabo. Pacson we avuga ko uburyo Jack B yari yaririmbyemo bitari bijyanye n’indirimbo ye ndetse ngo yanagerageje gusaba Jack B ngo asubiremo imiririmbire ye, Jack B arabyanga. Uku kubyanga rero ni ko ngo kwatumye Pacson ahita asiba ijwi rya Jack B mu ndirimbo ye.

jack b

Jack B basibiye ijwi mu ndirimbo

Umunyamakuru yabajije Pacson icyo yabwira Jack B ukomeje kuvuga ko yamuhemukiye,Pacson avuga ko Jack B ubwe akunze kumusaba imbabazi kenshi avuga ko ibiri kuvugwa atari ibyo aba yatangaje icyakora  Pacson we avuga ko Jack B yakabaye afata ibyo yari yaririmbye akabiheraho akora indirimbo ye nshya dore ko adaheruka no gukora indirimbo.

Ku bijyanye n'ibiri kuvugwa Pacson yanasorejeho ikiganiro twagiranye avuga ko Jack B atamutungura aramutse agenda avuga ibiri kuvugwa, aha Pacson yacyuriye Jack B ati “None se ubu Jack B yantungura umuntu ushwana n'umugore akirukira mu itangazamakuru ubu urabona twagirana ikibazo njye ntamvuge? Ntiyantunguye rwose.”    

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO CHAMPION IKOMEJE GUTEZA UMWIRYANE HAGATI YA PACSON NA JACK B






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mutabazi koffi fidel7 years ago
    nanjye kbsa jack b ntiyantungura kuko atiyubaha! pacson numusaza nakomereze aho
  • Mc centrez7 years ago
    jack b nukuri nange ndamukunda ari PAC yagize nabi kandi aziko ataningoma aheruka gusohora yashaka akore hit nantoya so amunigiye mumenshi akoze fo pac so arabe azamushire muyindi barikumwe na the ben
  • 7 years ago
    Ariko ninde utazi ko pacson, ari mayibobo yigendera, knc yakwirukanye kubera urumogi unywa, none ugez kuri jack b mureke ntiyigeze yihakana umwana nkawe
  • 7 years ago
    gustarika sikintu walayi "jay poly yarabivuze" ubu uyu mujama yataye umutwe ngo bamusibye inama namugira nuko yakora ibye naho pacson ntamushaka mumigambi ye tangira inzira yawe man nutera imbere baza bagupfukamiye bakwinginga nkuko bari kwinginga Ben





Inyarwanda BACKGROUND