RFL
Kigali

Pacifique King Umwe Uzi yashyize hanze indirimbo 'Muraho' yakoranye na Nyiranyamibwa Suzana-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/09/2017 16:20
2


Umuraperi Twizerimana Pacifique uzwi nka Pacifique King Umwe Uzi yamaze gushyira hanze indirimbo yise 'Muraho' akaba yarayikoranye n'umuhanzikazi Suzana Nyiranyamibwa. Iyi ndirimbo yabo ikaba ishishikariza urubyiruko gukunda umuco nyarwanda aho kwijandika cyane mu by’abanyamahanga.



Pacifique King Umwe Uzi yabajijwe na Inyarwanda ubutumwa buri mu ndirimbo yakoranye na Suzana Nyiranyamibwa, adusubiza muri aya magambo:"Ubutumwa indirimbo ifite by’umwihariko ni ku mibereho abanyarwanda dusangiye, tubanyemo nk’ubutatu bw'Imana yacu guhinga,guhiga no gutunga nkuko byahozeho kuva kera, insanganyamatsiko by'umwihariko ni ugushishikariza urubyiruko gukunda umuco wacu aho kwijandika cyane mu by’abanyamahanga dukunde ibyacu ni bwo tuzagira agaciro."

UMVA HANO 'MURAHO' YA PACIFIQUE NA NYIRANYAMIBWA

Pacifique King Umwe Uzi wamenyanye na Nyiranyamibwa Suzana bahuriye i Kicukiro mu gikorwa cyo kwamamaza umukandinda nyakubahwa Paul Kagame mu matora ya Perezida wa Repubulika yabwiye Inyarwanda.com ko amaze guhura na Nyiranyamibwa yahise amugezaho igitekerezo afite cyo gukora indirimbo ya gakondo undi arabyumva arishima arangije amuserereza ngo noneho muvuye (abahanzi b'ubu) muri Nigeria, Amerika n'ibindi?. Pacifique Umwe Uzi yahise amusubiza ati: "Ni cyo gihe cyo guha ibyacu agaciro" Pacifique aganira na Inyarwanda yakomeje agira ati: "Ubutumwa natanga nuko nsaba abanyamakuru bose muri rusange kudufasha kugera ku ntego zacu"

UMVA HANO 'MURAHO' YA PACIFIQUE NA NYIRANYAMIBWA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    keep go' in bruth
  • 6 years ago
    keep go' in bruth





Inyarwanda BACKGROUND