RFL
Kigali

Paccy yamuritse amashusho y’indirimbo yamutwaye amafaranga hagati ya 4,500,000 na 6,000,000

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:9/01/2016 16:43
12

Umuhanzikazi Paccy yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Niba ari wowe”, aya mashusho akaba yarayakoreye mu mujyi wa Dubai, amutwara akayabo k’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni enye n’igice na miliyoni esheshatu.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, nibwo Paccy yerekeje mu mujyi wa Dubai akorerayo amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Niba ari wowe” agamije kurushaho kongera ireme mu byo akora ndetse no kwagura muzika ye, iyi ndirimbo yashyize hanze icyarimwe amajwi n’amashusho byayo kuri uyu wa gatanu ikaba ari wo mushinga we wa mbere mu mwaka wa 2016.

Aha Paccy yasobanuraga iby'umushinga w'iyi ndirimbo ye nshya

Aha Paccy yasobanuraga iby'umushinga w'iyi ndirimbo ye nshya

Iyi ndirimbo “Niba ari wowe” ya Paccy, ibikorwa byo kuyitunganya yatangarije Inyarwanda.com ko byamutwaye akayabo kari hagati y’ibihumbi bitandatu (6.000) n’ibihumbi  umunani (8.000) by’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga ko ari hagati ya 4,500,000 na 6,000,000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

REBA HANO AMASHUSHO YA "NIBA ARI WOWE":

Mu muhango wo kumurika iyi ndirimbo ye, Paccy yari ashyigikiwe n’ibyamamare nyarwanda bitandukanye byashimwe igikorwa yakoze binamusaba gukomeza gushyira imbaraga mu bihangano bye no gukomeza kwigaragaza nk’umuhanzikazi ushoboye.

Khizz Kizito wo muri Incredible ari naho iyi ndirimbo yatunganyirijwe, nawe yavugaga ku by'iyi ndirimbo

Khizz Kizito wo muri Incredible ari naho iyi ndirimbo yatunganyirijwe, nawe yavugaga ku by'iyi ndirimbo

Miss Sandra Teta nawe yari yaje gushyigikira Paccy

Miss Sandra Teta nawe yari yaje gushyigikira Paccy

Umuhanzikazi Jody nawe yari yaje gushyigikira mugenzi we

Umuhanzikazi Jody nawe yari yaje gushyigikira mugenzi we

Danny Nanone nawe yari ahari

Danny Nanone nawe yari ahari

 Muyoboke Alexis nawe yari yagiye muri uyu muhango

Muyoboke Alexis nawe yari yagiye muri uyu muhango

Umunyamakuru Mike Karangwa nawe ntiyatanzwe muri iki gikorwa

Umunyamakuru Mike Karangwa nawe ntiyatanzwe muri iki gikorwa

Umuhanzi Mani Martin n'umunyamakuru David Bayingana bari bahari

Umuhanzi Mani Martin n'umunyamakuru David Bayingana bari bahari

Dj Theo na Uncle Austin

Dj Theo na Uncle Austin

Bernard Bagenzi nyiri Incredible Records ari nawe watunganyije aya mashusho

Bernard Bagenzi nyiri Incredible Records ari nawe watunganyije aya mashusho

AMAFOTO: NIYONZIMA MOSES

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • K8 years ago
    VIDEO NZIZA AUDIO MBI CYANE PACCY WATUBABARIYE UGASUBIRA MURI HIP HOP KO ARIYO URIMO NEZA(NAHO IYI NDIRIMBO NIKIBARABASWA KURYA IKINWA NUKO YAMAMAZWA)
  • ..li8 years ago
    ntacyo ibaye pe.Gusa paccy akeneye umujyanama mu myambarire rwose mbona ntabwo ...
  • Shema8 years ago
    Mukomeze muduhe video nziza nkizi
  • Keza8 years ago
    big up Oda Paccy & Incredible !!!
  • umubwiriza8 years ago
    hahahaha! pacy ashaka gukorera icyarimwe utuntu twose yabonye ahantu! video ubwayo ikoze neza cyane,ariko irimo igiturage kinshi,umwimerere mucye!!!!!!!! dusabe izajye kuri ya ma TV yo han nka a trace africa...! naho ubundi hatajrmoo gusaba Imana ntiyacaho ndabarahiye! ariko rero pacy akeneye umujyanama! gua afite ijwi ryiza.ntucike integ girl!bizaza
  • Tumukunde8 years ago
    courage Paccy !!!
  • Mukiza8 years ago
    eh bya bintu ni danger....gusa courage
  • xman8 years ago
    Gukora video idahuye nurwego uriho mumuziki nugupfusha ubusa izo million,.twarayibonye iya Knowless yakoreye Dubai audio mbi cyane video ihenze itarenga imipaka yigihugu uretse YouTube.

  • 8 years ago
    Rwose iyi ndirimbo nimbi
  • 8 years ago
    Rwose iyi ndirimbo nimbi

Inyarwanda BACKGROUND