RFL
Kigali

VIDEO:P Fla yahishuye igikomere aterwa n’icyubahiro gihabwa abahanzi b'abanyamahanga bagenderera u Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/08/2018 17:20
1


Umuraperi Hakizimana Amani wamamaye nka P Fla yatangaje ko ahorana agahinda gakomoka ku cyubahiro gihabwa abahanzi bakomoka mu bindi bihugu bataramira mu Rwanda. Kuri we, ngo ntashobora gushora amafaranga akorana indirimbo n’umuhanzi w’umunyamahanga.



Ibi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 08 Kanama 2018 hasobanurwa iby’umushinga ushyira imbere umuziki nyarwanda mu gihugu hose ‘Rwandan Music First’. P Fla wagizwe ambasaderi w’iki gikorwa, yavuze ko mbere y’uko umuziki nyarwanda ushyigikirwa n’abana b’u Rwanda nawe yahoze atekereza iki gikorwa cyo guteza imbere umuziki nyarwanda, ariko ngo yagiye abura abamutiza amaboko.

Yavuze ko bitumvikana ukuntu umuhanzi wo mu mahanga aza gutaramira mu Rwanda agahabwa icyubahiro mu buryo bukomeye atizwa n’abamwakira kugeza ku itangazamakuru rityaza ikaramu bamushagaye. P Fla avuga ko ari igikomere gihora kimurya umunsi ku wundi. Yagize ati “Njyewe ibi bintu nabitekerejeho igihe kirekire cyane. Nagiye nkora na Interview (ibiganiro) cyera, hashize nk’imyaka irindwi, umunani. Njye ibi bintu nagiye mbivuga inshuro nyinshi mbigarukaho…..Nakwireba nkasanga ndi njyenyine nkabona ntawe mfite nabibwira.”

Yungamo ati “Nkababazwa n’uko umuhanzi sibyo? Abahanzi bo hanze araza ugasanga kuri airport (abisubiramo). Abantu bose, abanyamakuru bose, ibintu byacitse. Ariko wowe wajya iwabo (aho uwo muhanzi akomoka).  Nta n’umuntu ushobora kumenya ko wahageze. Ibyo bintu byarandyaga cyane…..Ni urugamba ntashobora kurwana njye nyine ariko sinarutsinda. Nkareba ukuntu iwacu barahitinga ukabona ukuntu umuhanzi wo hanze, Nairobi, UG cyangwa Nigeria, Cyangwa USA ari guhitinga ku maradio yacu, kumaTv yacu kurusha twebwe abahanzi twebwe bo mu Rwanda.

Mu gihe iwabo udashobora no kuba waca kuri Radio yabo n’imwe cyangwa kuri TV yabo ntibishoboka. N’ubwo wajyana amafaranga ukajya kwishyura. Kereka wenda ukoze agakorabo k’umuhanzi waho ukomeye birashoboka ariko ntacyo bikumarira, ntacyo bitanga kinini cyane …..”

P Fla

P Fla avuga ko atiteguye gukorana indirimbo n'umuhanzi w'imahanga

Uyu muhanzi yavuze ko adashobora guta umwanya we atanga amafaranga ngo arakorana indirimbo n’umuhanzi w’i mahanga. Yagize ati “Niyo mpamvu njyewe ntashobora no gutakaza amafaranga yanjye ngo ngiye gukora Collabo n’umusani wo hanze kuko nta na kimwe bizatanga. Ibyo byose ni agahinda nari maranye igihe kinini cyane.”

Ngo akimara kumva gahunda ya “Rwandan Music First” yafashe iya mbere yo kuyishyigikira cyane ko biri mu murongo yahoze yifuza kuva mbere. Avuga ko yiteguye gushyigikira iyi gahunda akabwira abahanzi n’abandi bantu batarayumva kuyishyigikira mu buryo bwose. Kuri ubu Rwandan Music First igiye gukora ibitaramo bizabera hirya no hino mu gihugu mu gukundisha abanyarwanda umuziki nyarwanda.

Rutaganda Joel uhagarariye Rwandan Music First, avuga ko kugeza ubu bataremeza umubare w’abahanzi bazakoresha mu ntara zose zigize u Rwanda ibi bitaramo bizanyuramo. Yavuze ko bavuganye na buri muhanzi bazakoresha, ikindi ngo n’uko umuhanzi wese uzaririmba muri iki gitaramo hari ishimwe yagenewe.

Muri ibi bitaramo kandi hazajya hatangwa ubutumwa bwo gukundisha abanyarwanda ibihangano nyarwanda.  Ibi bitaramo biteganyijwe gutangirira i Bugarama ku tariki ya 10 Kanama 2018 bizakomereza Motel Rubavu ku tariki ya 11 Kanama 2018. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi bibiri (2000Rw), guhera saa kumi (4PM). Abahanzi bazaririmba ni Safi Madiba, Asinah Erra, P FLA, Mico The Best na Ama G The Black.

yavuze ko

Joel Rutaganda uhagarariye igikorwa cya Rwandan Music First, Tuyisenge Intore [uri hagati] Umuyobozi w'Ihuriro ry'abahanzi nyarwanda , P Fla [uriburyo] ni ambasaderi wa Rwandan Music First

REBA HANO P FLA AVUGA IGIKOMERE AFITE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Nibyo rwose pe,njye rwose nta mafaranga yanjye natanga mu bitaramo byazanywe abanyamahanga kandi bo badatumira abacu,njye nzayatanga mu batumira bene wacu gusa kandi nabwo umuhanzi nyamukuru ari uwacu niho nayatanga gusa.buri wese kandi nabikora gutya muzareba ukuntu abacu batera imbere.





Inyarwanda BACKGROUND