RFL
Kigali

P Fla agiye guhera i Musanze akora igitaramo cye cya mbere nyuma yo kubona umujyanama mushya akaba n'umukunzi we

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/10/2018 16:25
1


Mu minsi ishize ni bwo byamenyekanye ko P Fla ari mu rukundo n'inkumi yitwa Aline usanzwe ari umuyobozi wa kompanyi ifasha abahanzi yitwa Guerridas Entertainment. Nyuma y'uko P Fla yinjijwe muri iyi kompanyi kuri ubu yamaze no gutangira ibikorwa aho ku ikubitiro agiye gukora igitaramo cye cya mbere kigiye kubera i Musanze.



P Fla kuva yafungurwa nyuma y'umwaka yari amaze muri gereza, yarongeye amara igihe kinini atarabona umuntu bakorana, aha hakaba harakunze kuvugwa KINA MUSIC n'abandi byavugwaga ko bashakaga kumufasha mu bijyanye na muzika icyakora bikarangira bitabaye n'ubwo atahwemye gutangaza ko akeneye abantu bamufasha mu rugendo rwe rwa muzika.

Nyuma y'igihe agaragaza ko akeneye abamufasha P Fla yaje guhura n'umukobwa muri iyi minsi bari no mu rukundo uzwi nka Aline ahita anamwinjiza mu bahanzi afasha cyane ko uyu mukobwa yari amaze iminsi afasha umuhanzi witwa The Hero. Nyuma y'igihe gito abonye umufasha muri muzika, P FLa agiye gutangira gukora ibitaramo ahereye ku cyo agiye gukorera i Musanze.

P Fla

P Fla muri iyi minsi ari gufashwa na Aline banakundana  

Nk'uko Aline ufasha P FLa mu rugendo rwe rwa muzika yabitangarije Inyarwanda.com ngo uyu muraperi agiye kumukorera igitaramo mu karere ka Musanze mu kabyiniro ka Panama tariki 13 Ukwakira 2018 aho kwinjira bizaba ari amafaranga igihumbi y'amanyarwanda nkuko Aline yabitangarije umunyamakuru.

Usibye ibi bitaramo ariko kandi P Fla mu minsi ya vuba aratangira gushyira hanze indirimbo ze nshya. Nk'uko yabidutangarije mu minsi ishize kuri ubu uyu muraperi ahugiye kugutunganya Album ye nshya ateganya kurangiza mu mpera z'uyu mwaka wa 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • shark5 years ago
    Elpoeta mwamukujeho Man ?





Inyarwanda BACKGROUND