P Fla umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop, mu minsi ishize yatangaje ko yahindutse ndetse agiye kwita cyane ku muziki we. Uyu muraperi w'icyamamare avuga ko ari gukora kuri Album ye nshya. Imwe mu ndirimbo izaba iri kuri iyi Album ni 'Story yanjye nawe' yakoranye na Yverry.
'Story yanjye nawe' ni indirimbo nshya ya P Fla ikaba iya mbere ashyize hanze kuva yasinyana amasezerano n'umujyanama we mushya ari nawe mukunzi we Aline ufite kompanyi yitwa 'Guerri D'as Entertainment'. N'ubwo iyi ndirimbo ariyo ya mbere ashyize hanze ni nayo ntangiriro cyane ko uyu ari umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda unafite ibihangano bikomeye agomba gutangira gusangiza abanyarwanda bakunda muzika ye na Hip Hop muri rusange.
Yverry na P Fla barikumwe na Admin Pro wabakoreye indirimbo 'Story yanjye nawe'
Iyi ndirimbo nshya ya P Fla na Yverry ' Story yanjye nawe' yakorewe muri ABC Record ikorwa na Producer Admin. Iyi studio iherereye mu Gatsata ikaba yaratangiye mu minsi ishize aho ifite intumbero yo gufasha abahanzi gukora muzika mu buryo bugezweho kandi badahenzwe. Nk'uko Admin Pro wakoze iyi ndirimbo yabitangarije Inyarwanda.com yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo bagiye guhita batangira kuyafata ku buryo mu minsi ya vuba nayo iba yagiye hanze.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA P FLA NA YVERRY 'STORY YANJYE NAWE'
TANGA IGITECYEREZO