RFL
Kigali

P Fla na Yverry bashyize hanze indirimbo bahuriyemo bise 'Story yanjye nawe'-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/10/2018 11:28
4


P Fla umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop, mu minsi ishize yatangaje ko yahindutse ndetse agiye kwita cyane ku muziki we. Uyu muraperi w'icyamamare avuga ko ari gukora kuri Album ye nshya. Imwe mu ndirimbo izaba iri kuri iyi Album ni 'Story yanjye nawe' yakoranye na Yverry.



'Story yanjye nawe' ni indirimbo nshya ya P Fla ikaba iya mbere ashyize hanze kuva yasinyana amasezerano n'umujyanama we mushya ari nawe mukunzi we Aline ufite kompanyi yitwa 'Guerri D'as Entertainment'. N'ubwo iyi ndirimbo ariyo ya mbere ashyize hanze ni nayo ntangiriro cyane ko uyu ari umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda unafite ibihangano bikomeye agomba gutangira gusangiza abanyarwanda bakunda muzika ye na Hip Hop muri rusange.

P Fla

Yverry na P Fla  barikumwe na Admin Pro wabakoreye indirimbo 'Story yanjye nawe'

Iyi ndirimbo nshya ya P Fla na Yverry ' Story yanjye nawe' yakorewe muri ABC Record ikorwa na Producer Admin. Iyi studio iherereye mu Gatsata ikaba yaratangiye mu minsi ishize aho ifite intumbero yo gufasha abahanzi gukora muzika mu buryo bugezweho kandi badahenzwe. Nk'uko Admin Pro wakoze iyi ndirimbo yabitangarije Inyarwanda.com yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo bagiye guhita batangira kuyafata ku buryo mu minsi ya vuba nayo iba yagiye hanze.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA P FLA NA YVERRY 'STORY YANJYE NAWE'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Albert5 years ago
    P fra abirimo neza kbsaaaa
  • 5 years ago
    P Fla,abantu mutora muri PGGSS y'ubutaha ntazaburemo,uyu mwana ashobora guhindura benshi murubyiruko mubimufashijemo
  • kapilopi5 years ago
    umuraperi wa mbere Mu Rwanda Uzi rap . big up the capital p tukuri inyuma
  • twist5 years ago
    man p fla is better than ever, killing it than ever before, i love this shit.. old school gang style...!!!! miniskirt yambaye, ngo intoryi ziri kumurya hahahahahahahah that's why i say P fla is the only rapper left in Rwanda, others just went crazy.





Inyarwanda BACKGROUND