RFL
Kigali

Umuraperi P-Diddy yapfushije umugore bamaranye imyaka 13

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/11/2018 17:24
2


“N’akababaro kenshi, ndemeza ko umugore wanjye Kim Porter yitabye Imana. Ndasaba ko mwaha agahenge ubuzima bwite bw’umuryango wanjye.” Ni ubutumwa P-Diddy yanditse yemeza ko uwari umugore we bari bamaranye imyaka 13 yitabye Imana. Bombi bari bafitanye abana batatu.



Uyu mugore yavukiye muri Leta ya Gerogia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kim Porter w’imyaka 47 y’amavuko, umunyamideli akaba n’Umubyeyi w’abana batatu yabyaranye na Jean Sean John Combs [P Didd] yitabye Imana kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2018.

Yatangiye gucudika n’umuraperi P-Diddy kuva mu 1994 kugeza muri 2007, babyarana batatu barimo impanga; D'Lila Star Combs, Jessie James Combs b’imyaka 11 y’amavuko ndetse na  Christian Casey Combs w’imyaka 20 y’amavuko.

TMZ yanditse ko uyu mugore yari amaranye igihe indwara y’ubuhumekero, yitabye Imana ku isaha ya saa yine n’igice za mugitondo cyo ku wa kane. Iki kinyamakuru kivuga ko Kim Porter ku wa Gatatu yari yahamagaye umuganga we amubwira ko atameze neza.

Image result for Kim Porter, Model and Mother of 3 of Sean ‘Diddy’ Combs’ Children, Dies at 47

P-Diddy n'umugore we bamaranye imyaka 13, babyarana abana Batatu/Ifoto: Daily Express

Ubuzima Porter yabanye na P-Diddy bwari bwuzuyemo gushwana kwa hato na hato n’ibihuha by’uko batandukanye. Uyu mugore kandi yari afite undi mwana yabyaranye n’umugabo wa mbere witwa Al B. Yaherukaga kugaragara mu ruhame yitabiriye umuhango wo gushyira hanze filime “The Holiday Calendar”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Ihangane ukomere
  • Mimi5 years ago
    RIP





Inyarwanda BACKGROUND