RFL
Kigali

Orchestre Impala bakoze imyitozo ibategura guserukana ishema i Zambia n’i Mozambique-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/06/2018 13:28
0


Itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi Orchestre Impala bafite amateka yihariye mu muziki nyarwanda, mu ijoro ryo ku wa kabiri bakoze imyitozo yihariye ibategura guserukana isheja n’ishema muri Zambia na Mozambique bagiye gukorera ibitaramo.



Iri tsinda rimaze imyaka irenga 40 rikorera umuziki ku butaka bw’u Rwanda. Bakoze indirimbo nyinshi zasigaye mu mitwe ya benshi, abatazitunze mu byuma by’ikoranabuhanga ngendanwa, bazumva kenshi mu biganiro bya burakeye. Indirimbo zabo ziracyafite icyanga cyo kuzumva nka: ‘Iby’Isi ni amabanga’, ’Mbega ibyago, ‘Hogoza ryanjye’, ‘Anita Mukundwa’ n’izindi nyinshi zibitse amabanga y'abazikoresheje mu kubuka urugo.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Sebigeri Paul uzwi nka Mimi La Rose yavuze ko Impala bazagenda ari abantu icumi berekeje i Zambia n’i Mozambique. Yavuze ko bishimiye gutumirwa n’abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri Zambia na Mozambique, abasezeranya umuziki unyuze amatwi.

Yakomeje avuga ko muri iyi minsi bari gukora imyitozo umunsi ku wundi bagamije ko bazashimisha abanyarwanda n’inshuti zabo bazitabira iki gitaramo, ngo bazacuranga, baririmbe kugeza bucyeye. Yagize ati “Kugeza ubu tuzahaguruka turi abantu icumi. Tuzerekana igitaramo cyiza imbere y’abantu bose. Bazareba impala n’imparage kandi twizeye ko bazanyurwa n’ibyo turi kubategurira."

Mimi La Rose

Mimi La Rose

Avuga ko mu bantu icumi bazagenda harimo intore imwe n’imparage ebyiri bazabyina. Muri abo babyinnyi kandi ngo harimo umukobwa umwe uzatungurana ariko nanone ngo azanaririmba, abahungu nabo bazacuranga banaririmbe. Mu ndirimbo bateguye bazaririmba muri iki gitaramo, Mimi La Rose avuga ko bazaririmba za karahanyuze n’izindi nyinshi nshya bamaze gukora bategereje ko zizasohoka.

Avuga ko Orchestre Impala bazahagaruka mu Rwanda tariki ya 20-21 Kamena 2018 berekeza muri Mozambique aho bafite igitaramo tariki ya 24 Kamena 2018. Tariki 30 Kamena ni bwo bafite ikindi gitaramo muri Zambia.

Muri 2012, ni bwo Orchestre Impala ivuguruye yashinzwe. Irimo Munyanshoza Dieudonne na Mimi La Rose ku ruhembe rw’imbere n’abandi bakiri bato bakunda umuziki basangiye ubuhanga mu kuririmba no gucuranga, binyura abakunzi b'iri tsinda.

Kagabo Jacques umuyobozi wa Rwanda Updates iri gutegura ibi bitaramo aherutse kubwira Inyarwanda.com, ko intego y’ibi bitaramo bya Rwanda Cultural Night, bigamije gususurutsa no kwigisha umuco nyarwanda abanyarwanda batuye mu mahanga harimo n'abana bakiri bato bahavukiye ndetse banahakuriye ariko badakunze kugera mu Rwanda.

Uretse Orchestre Impala, ibi bitaramo byo muri Zambia na Mozambique bizanitabirwa na Massamba Intore, umuririmbyikazi Knowless Butera ndetse n'umunyamuziki Ruhumuriza James [King James].

AMAFOTO:

imparage n'impala

Impala

abanyamuziki batandukanye

Abanyamuziki bihariye

imparage

zambia

Impala n'Imparage

bakajije

 Bakajije imyitozo

Baritegura

Baritegura kujya muri Zambia na Mozambique

 mozambique

REBA HANO AMASHUSHO UBWO TWARI TWABASUYE

AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND