Umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Tanzaniya Irene Uwoya uzwi ku izina rya Oprah, nyuma y’icyumweru yari amaze mu Rwanda yishimana n’umugabo we Ndikumana Hamad Katauti aho aba i Rusizi, yasubiye muri Tanzaniya ariko asiga avuze byinshi ku rukundo rwe n’umugabo we, anagaruka ku bye na Diamond byavuzwe ko bararanye.
Mu gihe yamaze mu Rwanda, we na Katauti bongeye gushimingira urukundo rwabo
Haba mu Rwanda, muri Uganda, mu Burundi, muri Tanzaniya n’ahandi hirya no hino muri Afrika, hakunze kuvugwa kenshi amakuru y’ibibazo mu mibanire ya Katauti na Oprah ndetse bivugwa kenshi ko urukundo rwabo rwajemo agatotsi, mu mwaka wa 2011 bwo biza kuvugwa ko batandukanye burundu ndetse ko na Opray yivugiye ko adakunda Katauti kandi atigeze anamukunda by’ukuri.
Oprah yari amaze icyumweru mu Rwanda aho yari yaraje gusura umugabo we Katauti
Mu minsi ishize ubwo Inyarwanda.com yaganiraga na Katauti, yadutangarije ko ibyo ari ibinyoma kuko we n’umugore we bakibana kandi urukundo ari rwose hagati yabo, ko ahubwo batabana umunsi ku wundi kubera impamvu z’akazi ariko bakaba bajya babonana haba mu Rwanda no muri Tanzaniya, aha akaba yarashimangiye ko abavuga ibyo gutandukana kwabo batazigera babigeraho na rimwe kuko ntacyabatanya.
Kuwa kabiri w’icyumweru gishize uyu mugore wa Katauti yaje kuza mu Rwanda, Katauti ajya kumwakira ku Kibuga cy’indege i Kanombe barara i Kigali bucya berekeza i Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba aho uyu mugabo akina mu ikipe ya Espoir yo mu karere ka Rusizi, aha Katauti na Oprah bakaba barahagiriye ibihe byiza banongera gushimangira iby’urukundo rwabo.
Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Ugushyingo 2014 ahagana ku isaha ya saa tanu za mu gitondo ubwo Irene Uwoya (Oprah) yari ageze i Kanombe ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali aherekejwe n’umugabo we Ndikumana Hamad Katauti, uyu mugore akaba yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com avuga byinshi ku rukundo rwe na Katauti, avuga ku makuru y’ibyamuvuzweho we na Diamond ko bararanye muri Hoteli ndetse anasobanura imishinga ya filime ateganya gukorana n’abanyarwanda.
REBA HANO VIDEO Y'IKIGANIRO NA IRENE UWOYA UZWI NKA OPRAH
Irene Uwoya uzwi nka Oprah, yatangarije Inyarwanda.com ko atigeze atandukana n’umugabo we Ndikumana Hamad Katauti, kandi ko babanye neza cyane, we akaba atajya aha umwanya amagambo y’abantu kuko amaze kubimenyera kandi abantu bakaba bavuga ibyo bashaka. Aha uyu mugore kandi yanasobanuye ko Katauti ari umugabo mwiza umutega amatwi kandi bombi bakaba bakora ibintu byose mu bwumvikane.
Katauti yaherekeje umugore we Oprah ubwo yasubiraga iwabo muri Tanzania
Oprah uvuga ko yari asanzwe azi ko abantu bazi ko yatandukanye n’umugabo we, yanagize icyo avuga ku muhanzi Diamond wo muri Tanzaniya byavuzwe ko bararanye muri Hoteli ndetse hakanagaragazwa amafoto bari kumwe. Kuri iyi ngingo uyu mugore akaba atagize byinshi avugaho, mu magambo macye akaba yagize ati: “Ntabwo twararanye, Diamond ni umufana wanjye”.
Oprah yemeza ko Diamond ari umufana we
Irene Uwoya uzwi nka Oprah, yanagarutse ku mwuga we wo gukina amafilime aho yatangarije Inyarwanda.com ko mu minsi iri imbere ateganya kuzakorana Filime n’abanyarwanda kandi igakinirwa mu Rwanda, ndetse ubu akaba yaratangiye no kuvugana n’abakinnyi b’abafilime bo mu Rwanda kuburyo imyiteguro nirangira bazahita bakora iyo filime.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO