Umuraperi Dogo Janja warushinze na Irene Oprah Uwoya yashyize Tatuwaji ku kuboko kwe yerekana amazina y’umufasha we, nk'icyemetso we avuga ko ari ryo sezerano ry’ubuziraherezo rihamya ko urukundo amukunda.
Dogo Janja amazina ye asanzwe ni Yousouf Enow Pierre naho Oprah ni Sheillah Pankras Uwoya. Urukundo rwa Irene Uwoya n’umugabo we Dogo Janja rwageze ku yindi ntera. Mu Ukwakira 2017 ni bwo aba bombi bahamije isezerano ryabo bemeranya kubana nk’umugabo n’umugabo.
Oprah yubakanye urugo na Dogo Janja usanzwe ari n’umuhanzi nyuma yo gushwana byeruye na Ndikumana Hamadi Katauti. Kuri ubu uyu mugabo utarakandagira kwa Nyirabukwe yiyandikishije ku kuboko kwe amazina y’umugore we ‘Irene Uwoya’.
Ubwo yandikwagaho amazina y'umugore we
Yanditse amazina y’umugore we ku kuboko nyuma y’uko bombi bemeje ko bahugiye mu gutera akabariro kugira ngo babone umwana w’abo w’imfura. Nyuma yo kwiyandikishaho amazina y’umugore we, yanditse kuri Instagram abwira Oprah ko ari ryo sezerano yakoresheje amwereka y’uko amukunda bizira uburyarya, ati, “Iri ni isezerano ry’ubuziraherezo kuri wowe Irene Uwoya…Uru ni rwo rukundo..Ndabyizera ko uri uwa njye. Umugore wanjye.”
Nyuma yo kurushinga, Dogo Janja w’imyaka 23 yatangaje ko yatangiye gukunda uyu mugore w’imyaka 29 kuva kera ari umwana amubona nk’umukobwa w’inkumi mu mafilime none inzozi ze zabaye mpamo ahindutse umugore we. Irene Uwoya yashakanye n’uyu mugabo ukiri muto mu gihe yagiye avugwaho gukundana n’abagabo batandukanye nyuma yo gutandukana na Katauti bashakanye muri 2009 ubwo yari agifite imyaka 21 gusa.
Dogo Janja yahamije isezerano rye yandika umugore we ku kuboko
Oprah nawe aherutse kwandika izina ry'umugabo we ku rutugu
Amafoto: Instagram
TANGA IGITECYEREZO