RFL
Kigali

Irene Uwoya (Oprah) n’umugabo we bahurije hamwe abantu benshi basengera mu rugo rushya-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/06/2018 11:26
0


Umukunnyi wa filime Oprah Uwoya Irene n’umugabo we Dogo Janja bimukiye mu rugo rushya bahakorera amasengesho batumiyemo inshuti zabo za hafi, ababarizwa mu muryango wa Bongofleva n’abari mu idini ya Islam.



Ikinyamakuru Millardayo.com kiravuga ko mu batumiwe harimo n’abayobozi bo mu idini ya Isilamu ndetse n’abandi bafite amazina akomeye muri Tanzania. Muri bo harimo nka Billnass, Young D, Linah, Keisha, Gabo, Shamsa ndetse n’abandi.

Iyi nzu bimukiyemo yaguzwe miliyoni 1.5 z’amadorali. Oprah yanditse avuga ko ashima buri wese witabiriye uyu muhango. Avuga ko ari iby’igiciro gikomeye kuba yaravukiye mu muryango uzi Imana. Yagize ati:

Icya mbere ndashima….Warakoze cyane Mana kunkuriza mu muryango ukuzi birushijeho…Wakoze kandi Mana kuduhesha umugisha twe abana bawe…Njyewe n’abavandimwe n’abandi bose bifatanyije natwe muri iki gikorwa turagushima, icyubahiro kibe icyawe.

Kuwa 27 Ukwakira 2017, ni bwo Irene Uwoya wamamaye nka Oprah yarushinganye n’umuririmbyi wo mu gihugu cya Tanzania witwa Dogo Janja w’imyaka 23 y’amavuko. Dogo Janja [ Yousouf Enow Pierre] ubana na Oprah, ni umuraperi muri Tanzania. Azwi mu  indirimbo zakunzwe cyane nka ‘Ngarenaro’ n’izindi.

AMAFOTO:


Oprah yashimye Imana yamuhaye kuvukira mu rugo rw'abanyamasengesho

Inshuti n'abavandimwe bari babukereye

Abayobozi batandukanye b'idini ya Islam bari batumiwe

Oprah yashimiye inshuti ze

Basangiye

Oprah yafashe ijambo ashima ababasuye mu rugo rushya

AMAFOTO: MILLARDAYO.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND