Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukwakira 2018 ni bwo umuhanzikazi Oda Paccy yashyize hanze ifoto yamamaza indirimbo ye nshya yise 'Ibyatsi'. Iyi foto yifashishije ni imwe mu zagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga ibintu byatumye tunifuza kugira bimwe twamenya kuri iyi ndirimbo ye nshya.
Iyi foto yamamaza indirimbo nshya ya Oda Paccy igaragaramo ishusho y'umukobwa wambaye ubusa, yavugishije abatari bacye, ariko nanone uburyo yanditsemo izina ry'indirimbo 'Ibyatsi' nabyo biri mu byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga. Aganira na Inyarwanda.com Oda Paccy yadutangarije ko iyi ari indirimbo ye nshya agomba gushyira hanze mu mpera z'iki cyumweru turimo. Yavuze ko iyi ndirimbo ye izaba yitwa 'Ibyatsi'. Oda Paccy yagize ati:
Maze igihe abantu banyishyuza indirimbo za Hip Hop cyane ko nari maze igihe mvanga injyana ariko kuri ubu numvise ibyifuzo by'abakunzi banjye bakunda injyana ya Hip Hop muri iyi minsi ni zo ndirimbo ngiye gutangira kubakorera. Indirimbo 'Ibyatsi' ni yo ngiye guheraho ku ikubitiro ariko nizeza abakunzi ba Oda Paccy ko muri iyi minsi ngiye gukora indirimbo nyinshi kandi mu njyana ya Hip Hop.
Ifoto yamamaza indirimbo nshya ya Oda Paccy itari kuvugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga
Yabajijwe n'umunyamakuru impamvu yahisemo kwifashisha ifoto nk'iyo abantu babonye yamamaza indirimbo ye maze atumenyesha ko icyabaye ari uko we nk'umuhanzi afite abo bakorana harimo n'abakora amafoto yamamaza indirimbo ze mbere y'uko zisohoka. Oda Paccy yatubwiye ko nyuma y'uko habayeho gukora iyi foto nawe yayirebye agasanga ntacyo itwaye agahitamo kuyishyira hanze.
Ku kijyanye n'uko hari abavuga ko iyi foto yamamaza imico mibi ndetse hakaba n'abavuga ko ari uburyo bwo gukurura abantu ngo bategereze indirimbo ye, Oda Paccy yagize ati"Urumva iyo wamamaje indirimbo mbere y'uko isohoka ukabona abantu bayivugaho gutya umugambi wawe uba wagezweho ahubwo ubu igisigaye ni ukureba indirimbo nisohoka kandi mbijeje ko ari indirimbo itari mbi." Iyi ndirimbo nshya ya Oda Paccy yakozwe na Junior Multisystem bikaba byitezwe ko izajya hanze ku wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018. Iyi ndirimbo igiye hanze ikurikira 'Kano' uyu muhanzikazi yaherukaga gushyira hanze.
TANGA IGITECYEREZO