RFL
Kigali

Oda Paccy yasobanuye byinshi ku ndirimbo ari kwamamaza akoresheje ifoto itari kuvugwaho rumwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/10/2018 9:26
6


Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukwakira 2018 ni bwo umuhanzikazi Oda Paccy yashyize hanze ifoto yamamaza indirimbo ye nshya yise 'Ibyatsi'. Iyi foto yifashishije ni imwe mu zagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga ibintu byatumye tunifuza kugira bimwe twamenya kuri iyi ndirimbo ye nshya.



Iyi foto yamamaza indirimbo nshya ya Oda Paccy igaragaramo ishusho y'umukobwa wambaye ubusa, yavugishije abatari bacye, ariko nanone uburyo yanditsemo izina ry'indirimbo 'Ibyatsi' nabyo biri mu byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga. Aganira na Inyarwanda.com Oda Paccy yadutangarije ko iyi ari indirimbo ye nshya agomba gushyira hanze mu mpera z'iki cyumweru turimo. Yavuze ko iyi ndirimbo ye izaba yitwa 'Ibyatsi'. Oda Paccy yagize ati:

Maze igihe abantu banyishyuza indirimbo za Hip Hop cyane ko nari maze igihe mvanga injyana ariko kuri ubu numvise ibyifuzo by'abakunzi banjye bakunda injyana ya Hip Hop muri iyi minsi ni zo ndirimbo ngiye gutangira kubakorera. Indirimbo 'Ibyatsi' ni yo ngiye guheraho ku ikubitiro ariko nizeza abakunzi ba Oda Paccy ko muri iyi minsi ngiye gukora indirimbo nyinshi kandi mu njyana ya Hip Hop.

Oda Paccy

Ifoto yamamaza indirimbo nshya ya Oda Paccy itari kuvugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga

Yabajijwe n'umunyamakuru impamvu yahisemo kwifashisha ifoto nk'iyo abantu babonye yamamaza indirimbo ye maze atumenyesha ko icyabaye ari uko we nk'umuhanzi afite abo bakorana harimo n'abakora amafoto yamamaza indirimbo ze mbere y'uko zisohoka. Oda Paccy yatubwiye ko nyuma y'uko habayeho gukora iyi foto nawe yayirebye agasanga ntacyo itwaye agahitamo kuyishyira hanze.

Ku kijyanye n'uko hari abavuga ko iyi foto yamamaza imico mibi ndetse hakaba n'abavuga ko ari uburyo bwo gukurura abantu ngo bategereze indirimbo ye, Oda Paccy yagize ati"Urumva iyo wamamaje indirimbo mbere y'uko isohoka ukabona abantu bayivugaho gutya umugambi wawe uba wagezweho ahubwo ubu igisigaye ni ukureba indirimbo nisohoka kandi mbijeje ko ari indirimbo itari mbi." Iyi ndirimbo nshya ya Oda Paccy yakozwe na Junior Multisystem bikaba byitezwe ko izajya hanze ku wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018. Iyi ndirimbo igiye hanze ikurikira 'Kano' uyu muhanzikazi yaherukaga gushyira hanze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tubanenge5 years ago
    Uyu kuririmba byaramunaniye none ari gushakira hit Mu kwiyambika ubusa no gushirika isoni . minisiteri yumuco yakagombye kumukurikirana . paccy mugiriye inama yasubira muri hip hop kuko afrobeat byaranze
  • aleck5 years ago
    jyewe iyo nyo yanitse siyomfiteho ikibazo, ahubwo imyandikire yiryozina ryindilimbo ye ngo ni "IBYA" "TSI", yewe baryabavugabati "umutindi n'ikimubabaje"!!!!! Akabi gasekwa nkakeza koko, mulibuka hamberaha yamamaza indindilimbo ye akambarumupira wanditseho ngo "IGITU...A", Bamubaza akabasubizati wenda jyenavugaga "igituza" namwemuiyumvira ibyomushatse..... yewe harabaye ntihakabe, mfitamatsiko yokureba ejohazaza hakagakobwake, ndagatabarizarwose kaliya kaziranenge abashinzwumucyo bakiteho bakarengere inzirazikigendwa, naba pastors bagashake bagatoze iyobokamana hakilikare amazi atararenga inkombe.... erega maye ubugatangiye kubagakumi, mukitehonukuli mugakize nizokarande zokwa nyina
  • go go5 years ago
    ARIKO SE WE UYU MUBYEYI NI MUZIMA?
  • shema5 years ago
    Umutamutwe w'umugore
  • ddd5 years ago
    none mwagiraga ngo abasubize se ko yahubutse?ndumiwe koko, reba niyo photo mwashyizeho ararena nka vimpire, ibya Paccy bizwi niyamuremye nyina we yarumiwe, abakunzi be nababwira iki nge sindimo
  • Emilie 5 years ago
    Ahubwo c atarinze kubeshya ngo nuwifotoje wabo ntago mubona ko uyu ari cardi b wo muri USA... Mujye muhimba ibyanyu byaba byiza kurushaho





Inyarwanda BACKGROUND