RFL
Kigali

Oda Paccy yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Sweet love’ yakoranye na Chin Bees, nta kinyarwanda kirimo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/05/2018 12:52
3


Oda Paccy umuraperikazi w’umunyarwanda magingo aya ari kubarizwa mu gihugu cya Tanzania muri gahunda z'umuziki. Oda Paccy utegenya kumarayo iminsi itari mike yiyemeje kuvayo amaze kwamamaza indirimbo ye nshya yakoranye n’umuhanzi wo muri Tanzania, Chin Bees yanamaze gushyira hanze amashusho yayo.



Iyi ndirimbo nshya ya Oda Paccy nta Kinyarwanda na gike cyumvikanamo, ibi byatumye tumubaza impamvu nyayo yo kuba atarigeze yumvikana aririmba mu rurimi rw’ikinyarwanda nyamara muri gahunda zo gukorana n'aba bahanzi harimo no kwamamaza umuco nyarwanda urangajwe imbere n’ururimi rw’ikinyarwanda nk’inkingi ya mwamba mu muco nyarwanda.

oda paccyOda Paccy ari muri Tanzania aho ari kwamamaza iyi ndirimbo yahakoreye

Abajijwe iyi mpamvu Oda Paccy yagize ati”Nta kinyarwanda kirimo rwose ni ko twe twabishatse, ntekereza ko abanyarwanda bakishimira ko umunyarwanda wabo atangiye kujya aririmba no mu zindi ndimi cyane ko ibihugu byinshi byo mu karere bumva uru rurimi, ariko kandi abantu bakagombye kubyumva cyane ko no mu mashuri ya hano mu Rwanda igiswahili cyabaye rumwe mu ndimi bigisha.”

Iyi ndirimbo nshya ya Oda Paccy na Chin Bees yitwa ‘Sweet Love’. Yaba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho yayo yafashwe anatunganyirizwa muri Tanzania.

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO NSHYA ‘SWEET LOVE’ YA ODA PACCY NA CHIN BEES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Yabaye mubi cyaneee,izi mukorogo ntizatuma nkina iyi ndirimbo kuko naterwa isoni no kuvuga ko ari umunyarwanda,reka reka kabisa kwiyanga si iby abanyarwanda,rero wowe wiyanze ukitukuza n abandi nkawe apuuu nabakuyeho ikizere nta wkiyubaha mufite pe
  • Ruti5 years ago
    Iki wagikoze Girl! Courage Pc
  • Ingabire anitha5 years ago
    Courrage mwana wacu ibyamukorogo ndumva atarikibazo kireba abagitandaho jyewe indimbo yawe nayikunze ninziza Imana ikomeze iguhe gutera imbere





Inyarwanda BACKGROUND