RFL
Kigali

Oda Paccy yashyize hanze indirimbo ye ‘IBYATSI’ yavugishije benshi-YUMVE

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:24/10/2018 18:04
1


Kuri uyu wa 2 ni bwo Oda Paccy yashyize hanze ishusho (poster) yamamaza indirimbo ye yise ‘IBYATSI’. Iyi shusho y’umugore wambaye ubusa areba inyuma n’inyuguti nini ‘IBYA’ n’izindi nto ‘TSI’, byavugishije benshi mu babonaga iyi shusho. Kuri ubu iyi ndirimbo Oda Paccy yayishyize hanze.



Iyi ndirimbo ‘IBYATSI’ yakozwe na Junior Multi System wanakoze nyinshi mu zindi ndirimbo za Paccy. Muri iyo ndirimbo Oda Paccy aba avuga ko ibyatsi aririmba atari dodo ahubwo ari ibyatsi by’ibiyobyabwenge. We avuga ko ibyo byatsi atabirya ahubwo ko yinywera amazi.

N’ubwo iyi ndirimbo Oda Paccy yayishyize hanze, ishusho yo kuyamamaza yamaze kumukura mu ntore z’Indatabigwi icyiciro cya kabiri nk’uko bikubiye mu itangazo ryanditswe na Hon. Bamporiki Edouard, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero. Icyakora mu gusohora iyi ndirimbo, yakoresheje indi foto ye isanzwe, ntiyakoresha ifoto yavugishije benshi.

Si ubwa mbere kandi Hon. Edouard Bamporiki anega imyitwarire ya Oda Paccy, dore ko ubwo yashyiraga hanze amafoto yambaye ikoma gusa nabwo yamunenze. Oda Paccy kandi si ubwa mbere akuruye uruvugiro mbere yo gusohora indirimbo, dore ko ubwo yasohoraga indirimbo yitwa ‘Igikuba’ nabwo yambaye umupira wanditseho ku buryo bwavugishije benshi.

UMVA HANO 'IBYATSI' YA ODA PACCY

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mimi5 years ago
    Iki kigore cyataye umutwe rwose





Inyarwanda BACKGROUND