Ibi Oda Paccy yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com nyuma yo gusoza itorero ry’igihugu. Uyu muraperikazi yatangaje ko yagiye i Nkumba ahabereye itorero ry’igihugu ahafitiye ubwoba gusa agasanga hahabanye n'uko yahatekerezaga bityo ahitamo gutanga isura y’itorero.
Mu kiganiro na Oda Paccy yatangiye atangaza ko mbere yo kujya mu itorero yari ahangayitse atewe ubwoba no kujya mu itorero bitewe nuko mu myumvire ye harimo ko abantu bari mu itorero barya impungure za buri munsi, agaterwa ubwoba no kumva ko bazavunika cyane bakoreshwa imirimo ikomeye gusa atangaza ko ibyo yakekaga atari ko yabisanze.
Mu kiganiro na Oda Paccy yagize ati”Natunguwe no gusanga ibyo nibwiraga atari ko byari biri, twariye neza siporo twayikoraga buri gitondo bigatuma umuntu yirirwa ameze neza ariko nanone twagiraga n’ibiganiro byiza kandi byinshi, ibyinshi byaganishaga ku mateka kandi amenshi ntayo narinzi bityo nungukiyemo kuyamenya.”
Oda Paccy akubutse i Nkumba aho yigiye byinshi
Abajijwe ikintu cyamugoye kumenyera i Nkumba Paccy yagize ati ”Ikintu cyangoye hano ni ukubyuka kare mu gitondo, twabyukaga saa kumi n’igice, ariko naje gusanga byarangoraga kuko ntari mbimenyereye gusa uko iminsi yagiye yicuma nagiye mbimenyera kuko nyuma noneho bitangoraga ahubwo nabikoraga mbyishimiye.”
Uyu muhanzikazi uzwi mu njyana ya HipHop yabwiye inyarwanda.com ko yashimishijwe bikomeye nuko hari ibyo yize abahanzi batarajya mu itorero batarabona. Ibi birimo kuba yarize ibintu binyuranye cyane cyane amateka akomeye y’u Rwanda atari yarigeze amenya gusa nyuma yo kuyiga no kuyamenya neza, Oda Paccy yahamije ko hari byinshi yahindutseho ndetse anahishurira inyarwanda.com ko ibyo yize byanze bikunze bizagira uruhare rukomeye mu guhinduka kw’imyandikire ye y’indirimbo.
TANGA IGITECYEREZO