RFL
Kigali

Oda Paccy uri muri Tanzania ari kwamamaza indirimbo nshya yakoranye n’umuhanzi waho Chin Bees-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/05/2018 17:40
3


Oda Paccy umuraperikazi w’umunyarwanda magingo aya ari kubarizwa mu gihugu cya Tanzania aho yagiye kurangiza imishinga y’indirimbo arimo gukorerayo. Oda Paccy utegenya kumarayo iminsi itari mike yiyemeje kuvayo amaze kwamamaza indirimbo ye nshya yakoranye n’umuhanzi wo muri Tanzania, Chin Beez.



Iyi ndirimbo nshya ya Oda Paccy mu buryo bw’amajwi gusa ni yo yabanje kujya hanze. Nk'uko Oda Paccy yabitangarije Inyarwanda.com, ari kwamamaza iyi ndirimbo ye nshya ku ma radio atandukanye ndetse azatangira kwamamaza iyi ndirimbo mu buryo bw’amashusho mu masaha make ari imbere nyuma y'uko azaba yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo. Oda Paccy yabwiye Inyarwanda.com ko hari amaradiyo yatangiye kwamamazaho iyi ndirimbo harimo n’imwe mu zikunzwe yitwa Clouds Fm.

oda paccyOda Paccy ari mu kazi muri Tanzania

Usibye Clouds Fm ariko Oda Paccy ngo hari ibindi bitangazamakuru ari kwamamarizamo ibihangano bye harimo na Wasafi Tv aho yakoze ikiganiro kuri uyu wa Kane tariki 10 Gicurasi 2018. Iyi ndirimbo nshya ya Oda Paccy na Chin Bees yitwa ‘Sweet Love’. Amashusho yayo yafashwe anatunganyirizwa muri Tanzania.

Asoza ikiganiro yagiranye na Inyarwanda Oda Paccy yagize ati "Akenshi abahanzi amakosa dukora ni uko hari igihe dukorera indirimbo muri ibi bihugu ariko ntituzamamaze ugasanga ntizimenyekanye kandi ari indirimbo nziza zanakundwa muri ibi bihugu."

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA 'SWEET LOVE' YA ODA PACCY NA CHIN BEES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Uyu mukobwa yabaye mubi sana,mukorogo yariyishe pe
  • jy5 years ago
    Passy yigana knowless hahahaha
  • muko5 years ago
    nukuri kose nari muyobewe! umuntu arikoga ni isura igahinduka!!!!!!!!anyway akazi ko aragashoboye nakomereze aho





Inyarwanda BACKGROUND