Amezi ane arashize Oda Paccy ashoye akayabo k’amafaranga ari hagati ya miliyoni 4 na 7 muri mashusho y’indirimbo ye 'Niba ari wowe', yongeye yagarutse mu ndirimbo nshya 'Igitego'.
Iyi ndirimbo nshya Igitego, izasohoka mu cyumweru gitaha mu ntangiriro z’ukwezi kwa 5, ikazaba ivanzemo hip hop kuri 50 ku ijana nk'uko Paccy abyivugira. Iyi ndirimbo nshya agiye gusohora izasohoka kuri album ye ya 3 ategura gushyira hanze mu minsi ya vuba.
Mu mashyengo menshi Oda Paccy ati ” Ni inkuru mpamo y’urukundo nshaka gusangiza abanyarwanda, ibindi bibatere amatsiko”
Hashize amezi 4 gusa Oda Pacy ashyize hanze amashusho y’ indirimbo Niba ari wowe ya mbere avuga ko yamutwaye akayabo k’amafaranga ari hagati ya miliyoni 4 na 7 ari nayo ndirimbo yamuhenze kurusha izindi kuva yatangira umuziki.
TANGA IGITECYEREZO