RFL
Kigali

Oda Paccy ahereye i Musanze ibitaramo byo kuzenguruka igihugu yamamaza indirimbo ye nshya 'Ibyatsi'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/11/2018 9:57
2


Mu minsi ishize nibwo umuraperikazi Oda accy yashyize hanze indirimbo yise 'Ibyatsi' iyi ndirimbo itarigeze ivugwaho rumwe mbere yuko isohoka yavugishije abatari bake. nyuma yuko indirimbo igiye hanze yakiriwe bikomeye nabakunzi ba muzika. kuri ubu uyu muhanzikazi agiye gutangira ibitaramo byo kuzenguruka igihugu yamamaza iyi ndirimbo.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com Oda Paccy yabwiye umunyamakuru ko mubyo afite muri gahunda harimo ibitaramo agiye gutangira gukora mu ntara zinyuranye yegera abakunzi be ndetse anabumvisha indirimbo ye nshya yise 'Ibyatsi', icyakora ngo muri uru rugendo uyu muhanzikazi abangamiwe bikomeye no kutabona aho gukorera. gusa ngo akomeje kuhashaka kuburyo byanze bikunze ibi bitaramo azabikora kandi bikagenda neza.

Oda Paccy

Igitaramo Oda Paccy afite i Musanze

Oda Paccy yatangarije Inyarwanda.com ko impamvu ahereye mu karere ka Musanze ari uko ariho yahise abona aho yakorera igitaramo cye, aha akazaba ataramira mu kabyiniro gashya gaherereye imbere y'isoko ry'imbuto ahitwa 'SKY LINE'. aha Oda Paccy azaba ataramira kuhinjira bikazaba ari amafaranga igihumbi y'amanyarwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo 2018.

UMVA HANO INDIRIMBO 'IBYATSI' YA ODA PACCY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kwizera5 years ago
    iri zina ry'indirimbo mwaryanditse nabi ni IBYAtsi
  • Kiongozi Original5 years ago
    Ibyatsi ni indirimbo mfata nkaho ihagaze kuruhande rwo kurwanya ibiyobyabwenge, gusa cover yari yakoreshejwe yaradutunguye ntazongere, naho ubundi courage muri tour ye agubwe neza





Inyarwanda BACKGROUND