Mu minsi ishize nibwo umuraperikazi Oda accy yashyize hanze indirimbo yise 'Ibyatsi' iyi ndirimbo itarigeze ivugwaho rumwe mbere yuko isohoka yavugishije abatari bake. nyuma yuko indirimbo igiye hanze yakiriwe bikomeye nabakunzi ba muzika. kuri ubu uyu muhanzikazi agiye gutangira ibitaramo byo kuzenguruka igihugu yamamaza iyi ndirimbo.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Oda Paccy yabwiye umunyamakuru ko mubyo afite muri gahunda harimo ibitaramo agiye gutangira gukora mu ntara zinyuranye yegera abakunzi be ndetse anabumvisha indirimbo ye nshya yise 'Ibyatsi', icyakora ngo muri uru rugendo uyu muhanzikazi abangamiwe bikomeye no kutabona aho gukorera. gusa ngo akomeje kuhashaka kuburyo byanze bikunze ibi bitaramo azabikora kandi bikagenda neza.
Igitaramo Oda Paccy afite i Musanze
Oda Paccy yatangarije Inyarwanda.com ko impamvu ahereye mu karere ka Musanze ari uko ariho yahise abona aho yakorera igitaramo cye, aha akazaba ataramira mu kabyiniro gashya gaherereye imbere y'isoko ry'imbuto ahitwa 'SKY LINE'. aha Oda Paccy azaba ataramira kuhinjira bikazaba ari amafaranga igihumbi y'amanyarwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ugushyingo 2018.
TANGA IGITECYEREZO