Ishuri rya muzika rya Nyundo riherereye mu murenge wa Nyundo mu kagari ka Nyundo mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2017 ryakoze ibirori byo gusoza amasomo ya muzika ku banyeshuri 29 ba mbere barangije muri iri shuri rigengwa n’ikigo cya WDA.
Iri shuri rya muzika ku nyundo riri muri gahunda yo guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro mu Rwanda ryatangiye tariki 10 Werurwe 2014. Abaryigamo bafata amasomo mu gihe cy’imyaka itatu bigishwa n’inzobere muri muzika zabyize ndetse by'umwihariko bigiye mu mahanga.
Mu buhamya abanyeshuri barangije aho batanze bashimiye cyane Perezida Paul Kagame ngo watekereje akanashyira imbaraga mu guteza imbere imyuga maze bakiga muzika, amasomo ataratangwaga nk’umwuga mu Rwanda. Bavuze ko na mbere yo kurangiza bari baratangiye kubona ku mafaranga avuye mu bumenyi bafite. Umwe muri aba banyeshuri yagarutse ku bahanzi yagiye afasha kuririmba barimo The Ben uherutse mu Rwanda mu minsi ishize.
Dr James Vuningoma umuyozi w’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco mu izina rya Minisitiri w’Umuco na Siporo yashimiye abanyeshuri barangije anavuga ko Leta ibatezeho byinshi nko kugira abahanzi b'abanyarwanda b'ukuri.
REBA AMAFOTO Y’IBI BIRORI:
Abayobozi bakigera ahabereye ibiroriBamwe mu barimu bigisha aba banyeshuriSenderi hagati mu babyeyi b'aba banyeshuri barangije kwigaAbabyeyi inshuti n'abavandimwe bari bitabiriyeClement wo muri KINA MUSIC yari muri ibi biroriAbanyeshuri bari baje guhabwa impamyabushoboziAbanyeshuri biga indi myuga ku NyundoAbanyeshuri basigaye ku ishuri bari bishimiye bakuru baboAbanyamakuru bari babukereyeUmuziki uraryoha abanyeshuri barangije n'abakiga bishimira bagenzi babo baririmbagaAbakiga ku Nyundo berekanye urwego rwaboAbanyeshuri barangije berekanye impano bajyanye hanzeAbahungu 24 n'abakobwa 5 bose hamwe bakaba 29 bishimira gusoza amasomo yaboBavaga ku rubyiniro bashimira Might Popo washinze iri shuriDr Vuningoma James wari uhagarariye RALC yashimiye aba banyeshuriAba banyeshuri bahaye RALC impanoIki kigo ukinjiyemo uhita ubona ko higa abanyabugeniKu Nyundo biragiza Imana iki ni icyumba basengeramoUyu yiga gushushanyaAbashoje amasomo yabo bishimira akazi bakoze mu myaka itatu ishize
AMAFOTO: Ashimwe Constantin Shene/Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO