RFL
Kigali

Nyuma y'umwaka adashyira hanze indirimbo Naasson yongeye gushyira hanze indirimbo ye nshya–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/12/2017 9:40
0


Naasson ni umuhanzi w’umunyarwanda wamenyekanye cyane mu myaka ishize. Yakoze indirimbo nyinshi zinyuranye zakunzwe icyakora yari amaze umwaka urenga adashyira hanze indirimbo iyo ariyo yose, gusa nyuma y’umwaka uyu muhanzi yaje gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘ Emera tujyane’.



Iyi ndirimbo nshya ya Naasson ‘Emera tujyane’ iri kuri album ye nshya ngo yakoze mu buryo bwa ‘Accoustic’ aho yayikoze yose ayicurangishije gitari. Nkuko yabibwiye Inyarwanda.com ngo iyi album ye nshya iriho indirimbo  z’urukundo kimwe n’izo kuramya no guhimbaza Imana. Ibi ngo ni ibintu yakoze mu buryo bwo guhindura imikorere yari asanganywe.

naasson

Iyi ndirimbo yanatangiye kuyifatira amashusho

Naasson aganira na Inyarwanda yatangaje ko kuba yari amaze umwaka adashyira hanze indirimbo ari uko yari akireba uko yahindura imikorere ariko magingo aya abakunzi ba muzika ngo ntazongera kubatenguha na rimwe cyane ko Album yose yamaze kuyikoraho ku buryo ubu igitahiwe ari ugushyira hanze indirimbo ze no kuzikorera amashusho.  

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA NAASSON






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND