RFL
Kigali

Nyuma y'uko afunguwe P Fla yamaze gutangaza umukunzi we mushya wamamaye mu mashusho y'indirimbo nyinshi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/09/2018 11:30
7


P Fla ni umuhanzi wamamaye cyane mu njyana ya Hip Hop hano mu Rwanda, uyu muhanzi ukunzwe nabatari bake mu minsi ishize yagize ikibazo afungwa igihe cy'umwaka akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge icyakora magingo aya uyu muhanzi yamaze gufungurwa ndetse yatangiye nakazi ke ka muzika.



Uyu muraperi nyuma yo kuva muri gereza magingo aya yamaze gutangaza ko yabonye umukunzi mushya, uyu akaba azwi nka Aline icyakora benshi bamwita Aline Video kubera ukuntu ari umwe mu bakobwa babmburiye abandi mu kujya mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi, uyu azwi cyane mu mashusho y'indirimbo akanyarirajisho ya Jay Polly.

Image result for Umukobwa ukundana na Davis D inyarwanda.comAline wambaye ingofero ya Biryogo yigeze kuvugwa mu rukundo na Davis D

Mu kiganiro aba bombi bagiranye na KTV dukesha iyi nkuru aba bemereye umunyamakuru ko bakundana ndetse ko bamaze igihe bakundana nubwo bari batarabwirana ko bakundana, aba basa nabahararanye muri iyi minsi bari basohokeye muri kamwe mu tubyiniro turi hano mu mujyi wa Kigali aho babonywe bahujwe urugwiro maze ubwo umunyamakuru yabegeraga bahita bamuhamiriza ko mubyukuri bakundana.

P Fla yatangaje ko urukundo rwabo rwaje bitewe n'igihe bamaze baziranye ariko bakaba babwiranye ko bakundana mu minsi ya vuba, ibi nabyo byahamijwe na Aline wabwiye umunyamakuru ko byibuza imyaka irindwi yirenze bari inshuti cyane gusa ibyo gukundana bikaba byamaze gukunda ubu bakaba bahamya ko bari mu rukundo. usibye kuba bakundana aba bombi gusa ariko uyu mukobwa uvuga ko yashinze kompanyi yo gufasha abahanzi yahise anatangaza ko yahise anasinyisha umukunzi we P Fla wiyongereye kuri The Hero umusore ukizamuka nubundi uyu mukobwa yafashaga.

Aline wamenyekanye mu mashusho y’indirimbo za benshi mu byamamare mu Rwanda yagarutse mu muziki nk’umushoramari-VIDEOUyu mukobwa yari aherutse gutangaza ko afasha The Hero

Aline mu munsi ishize byakunze guhwihwiswa ko yakundanaga na Davis D gusa iby'urukundo rwabo byaje kurangira ntakuri kugiye hanze izi nininkuru uyu mukobwa aba adashaka kumva, icyakora ahamya ko P Fla ubu ariwe mukunzi we. P Fla abajijwe kuwahoze ari ummugore we El Poeta banabyaranye umwana yatangaje ko uyu ari uwo babyaranye ari inshuti ariko batakibana. Aline nawe twibukiranye yari yarashatse umugabo mu myaka yatambutse icyakora bakaza gutandukana aho uyu mukobwa yari amaze igihe ntamukunzi afite.

P Fla P Fla P Fla P Fla na Aline bari mu rukundo rukomeye

REBA INDIRIMBO 'AKANYARIRAJISHO' YA JAY POLLY UYU MUKOBWA YAMAMAYEMO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kkkk5 years ago
    Yakoze divorce? Uyu yigeze kuba married n'umutype wakoraga muri ferwafa..
  • Mimi5 years ago
    Ubu n'aka kanya asubiye muri ibi? Imana imufashe rwose..
  • 5 years ago
    None se ko nzi ko Aline yashinze urugo muri 2013 nkaba ntaho mbona muvuga ko yakoze divorce wenda!
  • jojo5 years ago
    ndumiwe koko aline weee urambabaje wamenye ko mama ariwowe afite koko wenyine
  • Kwibuka5 years ago
    Yewe Mcool we hahahaha nako Aline Cool, wamukobwa we nako Umugore wamenye ko Ushaje ugashyira agapira hasi koko Ko imyaka ugezemo atariyo kuguma muri uwo mwanda
  • 5 years ago
    Ako umwobo wa Aline ko wacukuwe na Abaraperi benshi nabandi bantu batagira uko basa,ubu ntumaze kungana nka wa mwobo batayemo Daniel wo muri Bible
  • momo5 years ago
    Ko mbona ashaje cyane se ahubwo @aline ??????





Inyarwanda BACKGROUND