RFL
Kigali

Nyuma yo kwigana Michael Jackson mu ndirimbo yabo Personally, P Square irimo gukorana n'umuvandimwe we.

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:23/07/2014 12:20
3


Itsinda ry’abanyanijeriya b’impanga P Square nyuma yo gukora indirimbo mu mashusho yayobakagaragaramo babyina nka nyakwigendera Michael Jackson kuri iyi nshuro biyemeje noneho gukorana n’uyu muryango mu buryo bugaragara.



P Square ni rimwe mu matsinda yagaragaje imbaraga nyinshi no kwamamara gukomeye muri Afurika ndetse barenga n’imbibi bakorana n’abahanzi batandukanye bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Akon na Rick Ross.

P.Square

Jermaine ni we muvandimwe ba Michael Jackson ugiye gukorana na P.Square

Nibahagarariye aho rero kuko nyuma yo gukora n’indirimbo maze bakabyina nka nyakwigendera Michael Jackson ndetse banerekana ifoto ye, ubu noneho barimo gukorana n’umwe mu bari bagize itsinda rya Jackson 5 ry’abavandimwe ba Michael Jackson witwa Jermaine Jackson muri album yabo nshya.

P.Square

Peter ari kumwe na Jermaine

P.Square

Bagiye kuzafatanya gushyira hanze album ya P Square nshashya

Ubufatanye bwa P.Square na Jermaine Jackson rero bukaba ari ishema rikomeye cyane kuri bo kuko itsinda rya Jackson 5 ryubatse amateka akomeye ku isi nl’itsinda ry’abavandimwe 5 nabo bakaba bumva bazahavana ubumenyi n’ubushobozi bwo gukomeze kongera imbaraga ry’itsinda ryabo dore ko n’abo ari abavandimwe.

P.Square

Denise IRANZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    aba bamaze kwinjira mu muryango mugari winjira ikuzimu, aho baramya umwami wabo rusuferi
  • Kabera amina9 years ago
    turabashigikiye
  • 9 years ago
    illuminate Yabafashe Batanze Nyina Wabo Barakarwa Mwiwese





Inyarwanda BACKGROUND