Itsinda ry’abanyanijeriya b’impanga P Square nyuma yo gukora indirimbo mu mashusho yayobakagaragaramo babyina nka nyakwigendera Michael Jackson kuri iyi nshuro biyemeje noneho gukorana n’uyu muryango mu buryo bugaragara.
P Square ni rimwe mu matsinda yagaragaje imbaraga nyinshi no kwamamara gukomeye muri Afurika ndetse barenga n’imbibi bakorana n’abahanzi batandukanye bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Akon na Rick Ross.
Jermaine ni we muvandimwe ba Michael Jackson ugiye gukorana na P.Square
Nibahagarariye aho rero kuko nyuma yo gukora n’indirimbo maze bakabyina nka nyakwigendera Michael Jackson ndetse banerekana ifoto ye, ubu noneho barimo gukorana n’umwe mu bari bagize itsinda rya Jackson 5 ry’abavandimwe ba Michael Jackson witwa Jermaine Jackson muri album yabo nshya.
Peter ari kumwe na Jermaine
Bagiye kuzafatanya gushyira hanze album ya P Square nshashya
Ubufatanye bwa P.Square na Jermaine Jackson rero bukaba ari ishema rikomeye cyane kuri bo kuko itsinda rya Jackson 5 ryubatse amateka akomeye ku isi nl’itsinda ry’abavandimwe 5 nabo bakaba bumva bazahavana ubumenyi n’ubushobozi bwo gukomeze kongera imbaraga ry’itsinda ryabo dore ko n’abo ari abavandimwe.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO