RFL
Kigali

AY yaguze inzu i California azabanamo n’umunyarwandakazi uherutse kumubyarira imfura-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/08/2018 14:54
0


Umuraperi AY uri mu bahanzi bubashywe mu gihugu cya Tanzania akaba n’umwe mu batunze agatubutse mu bakora umuziki, yemeje ibyari bimaze bivugwa ko yamaze kugura inzu muri Leta ya California ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.



AY wavutse yitwa Ambwene Yessaya, ashingiye ku kayabo k’amafaranga atunze, inzozi ze kwari ukugira inzu ye bwite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu ngo zabaye impano nawe aratunze aratunganiwe. Mu kiganiro yagiranye na Star Showbiz, AY yemeje ko yageze ku nzozi yakuranye. Yagize ati:

Byari inzozi zanjye kugira inzu muri USA. Ubu naguze inzu nini muri California. Ndiyumva nk’uwageze ku nyanya y’ibirahure mu buzima bwanjye. Ndashima Imana ku bw’ibi.

Iyi nzu uyu muraperi yaguze ntabwo iratangazwa agaciro kayo, gusa iherereye Calabasasa muri California. Iby’aya makuru y’uko uyu muraperi yaguze inzu, bigiye hanze bikurikira tariki ya 12 Kanama 2018 aho byatangajwe y’uko we n’umukunzi we bibarutse umwana wabo wa mbere.

Ay yaguze iyi nzu abifashijwemo n'umukobwa witwa Sheila

Global Pubishers yavuganye n’umwe mu nshuti za AY, atangaza ko iyi nzu uyu muraperi yayirangiwe n’umukobwa witwa Sheila Kiwanuka usanzwe uzwiho kuranga amazu. AY kandi yahamirije iki kinyamakuru ko yaguze inzu anateganya ko ariyo yajya guturamo n’umuryango we. Ngo iyi nzu AY yaguze, ifite agaciro kabarirwa mu madolari ibihumbi magana atanu (500,000 $).

Ay yabaye umuhanzi wa mbere uguze inzu i mahanga mu bandi banyamuziki bo muri Tanzania. Umunyamuziki Ali Kiba, afite inzu ahitwa Tabata Sanene muri Dar es Salaam ifite agaciro ka miliyoni 250 z’amashiringi. Ni mu gihe Diamond afite inyubako ahitwa Tegeta-Madale ihagaze milliyoni 400 z’amashiringi akoreshwa muri Tanzania.

Ay ni umutunzi wahiriwe, afite imigabane muri kompanyi Mkasi Tv, afite inzu mu mujyi wa Dar es salaam mu gace ka Kigamboni akanagira ubutaka bwa hegitari ijana buri mu Ntara ya Morogoro.

Ay n’umufasha we bibarutse umwana w’umuhungu bahaye izina rya Aviel Yessayah wavukiye i Dallas muri Texas. AY, ku wa 13 Kanama, yazindutse kuri konti ya instagram asangiza abantu 1.4 million bakurikirana inkuru nziza y’uko yibarutse. Yagize ati “Imana ni nziza. Ndayishima kubwo kumpa umugisha n’umugore wanjye, Remy ndetse n’umwana wacu w’umuhungu, twahaye izina rya Aviel Yessayah.”

AY yavuze ko umwana yavukanye kilogarama 3.9 areshya na centimetero 27. Yanavuze ko umwana we yavukiye mu bitaro bya Medical City Healthcare mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas. Ay n’umufasha we bibarutse umwana w’umuhungu bahaye  izina rya Aviel Yessayah wavukiye i Dallas muri Texas.

Tariki 13 Kanama 2018, AY yazindutse kuri konti ya instagram asangiza abantu 1.4 million bakurikirana inkuru nziza y’uko yibarutse. Yagize ati “Imana ni nziza. Ndayishima kubwo kumpa umugisha n’umugore wanjye, Remy ndetse n’umwana wacu w’umuhungu, twahaye izina rya Aviel Yessayah.”

AY yavuze ko umwana yavukanye kilogarama 3.9 areshya na cantimetero 27. Yanavuze ko umwana we yavukiye mu bitaro bya Medical City Healthcare mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas. AY na Rehema Sudi 'Remmy' w’umunyarwandakazi bahamije isezerano ryabo ryo kubana nk’umugabo n’umugore kuwa 24 Gashyantare 2018. Bibarutse hashize amezi atanu barushinze.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye ku mucanga w’inyanja y’u Buhinde mu mujyi wa Dar es Salaam. AY [Ambwene Yessaya] yateye ivi asaba Remy kumubera umugore kuya 13 Nyakanga 2017. Bwa mbere bahura hari mu mwaka w’2008. Urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga muri 2016 ubwo uyu mukobwa w’umunyarwandakazi, Remy yizihizaga isabukuru y’amavuko.

Mbere yo gukundana na Remy, Ay yabanje gukundana n’umuhanzi wo muri Kenya witwa Amani bahuye muri 2005, baza gutandukana muri 2007. Impamvu batanze bombi zo gutandukana ngo ni intera yari hagati yabo yatumaga batakaza byinshi kugira ngo bahure.

AMAFOTO:

Inzu AY yaguze avuga ko azayibanamo n'umuryango we

Iyi ni yo nzu ya Diamond

Iyi niyo nzu ya Ali Kiba

Ubwo Ay yarushingaga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND