RFL
Kigali

Nyuma yo kwemerwa nk’abakunzi ba Arsenal bazwi n’ikipe abanyarwanda bahawe ibyangombwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/04/2018 12:28
3


Mu minsi ishize ni bwo Arsenal yatangaje ko abafana bayo baba mu Rwanda bibumbiye mu kitwa ‘Rwanda Arsenal Supporters Club’ bemewe nk’abafana bayo bazwi i London. Nyuma yo kwemera itsinda ry’aba bafana kuri ubu Arsenal yamaze kubagenera amakarita y’abanyamuryango ndetse n’ibendera rya Arsenal.



Ibi byangombwa byavuye i London byageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mata 2018, bwa mbere Mukasa Jean Marie uyobora aba bafana aba ari we ufata ikarita ye bwa mbere na cyane ko ari nawe wakiriye ubutumwa bwari bukubiyemo amakarita y’abanyamuryango biyandikishije ku rubuga rwa Arsenal baba hano mu Rwanda ndetse n’idarapo riranga aba bafana bakaba n’abakunzi ba Arsenal ba hano mu Rwanda.

ArsenalArsenalJean Marie Mukasa umuyobozi w'abafana ba Arsenal mu Rwanda ni we wacakiye ikarita y'umunyamuryango mu ba mbere

Iri tsinda ry’abafana ba Arsenal baba hano mu Rwanda ryatangiye gukora mu mwaka wa 2010. Ni itsinda rigizwe n'abafana barenga 300  rikaba rihuzwa no kurebera hamwe imikino ya Arsenal hano mu Rwanda. Rifite icyicaro gikuru i Nyamirambo kuri Tizama Bar and Restaurent aho abafana ba Arsenal bahurira bakarebera imikino inyuranye ya Arsenal.

Iri tsinda ry’abafana ba Arsenal ni ryo rya mbere ryahawe ubuzima gatozi n’ikipe iyo ariyo yose yo mu gihugu cy’u Bwongereza ahari shampiyona ikunzwe bikomeye hano mu Rwanda “English Premier League”. Nkuko Mukasa Jean Marie yabitangarije Inyarwanda.com ngo umuntu wese ufite ikarita y'umunyamuryango wa Arsenal, hari igihe agenerwa igabanywa ku itike z’imikino y’iyi kipe ndetse n’imyambaro y’iyi kipe nk'uko benshi bakunze kuyigura ihenze kandi bikanorohera, kuri ubu rero abafite ayo makarita bakaba bazajya babona mu buryo bworoshye umwenda w’ikipe bafana.

ArsenalAbafana ba Arsenal bashyikirijwe idarapo

Abafana ba Arsenal muri gahunda z’igihugu mu minsi iri imbere barateganya ibikorwa binyuranye ariko icyiri kuri gahunda zihutirwa ni uko mu minsi iri imbere bari gutegura gahunda zo kuremera bamwe mu batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk'uko Mukasa Jean Marie yabitangaje agahamya ko uko gahunda izagenda imenyekana azagenda atimenyesha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Barahaze
  • Charles FreeMan6 years ago
    byiza cyane pe, ahubwo ni batubwire natwe nkabafana ba arsenal kujya muri iyo club bisaba iki? murakoze
  • Mvuyekure Evariste6 years ago
    Byiza cyane mushyireho na Branche i Kayonza, we are ready





Inyarwanda BACKGROUND