RFL
Kigali

Queen Cha hari ubutumwa yageneye abafana be by'umwihariko nyuma yo kwegukana umwanya wa 5 muri PGGSS8-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/07/2018 8:44
0


Tariki 14 Nyakanga 2018 nibwo habaga igitaramo cya nyuma cya PGGSS8, iki gihe Bruce Melody niwe wegukanye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro yayo ya munani, aha Queen umwe mu bakobwa babiri bari muri iri rushanwa yegukanye umwanya wa gatanu umwanya yishimiye ariko agira nubutumwa agenera abakunzi be.



Ubwo yaganiraga n'umunyamakuru Qeen Cha yabwiye Inyarwanda.com ko mu byukuri yishimiye umwanya yabonye nubwo yari akwiye indi myiza muri iri rushanwa gusa n'uwa gatanu ukaba ntacyo umutwaye, ubutumwa uyu muhanzikazi yageneye abafana be ni ukubashimira kuba baramubaye hafi muri iri rushanwa anabibutsa ko bakwitegura amashusho y'indirimbo ye Gentleman.

Queen ChaQueen Cha mu gitaramo cya nyuma cya PGGSS8

Aha Queen Cha yagize ati"Ibya Guma Guma nta kintu kinini nabivugaho ariko uko bigenze bigenze neza barakoze kumba haf, icyo nabwirira ni uko bitegura amashusho y'indirimbo yanjye Gentleman akazi ni kenshi ntabwo bigarukira ahangaha turi mu kazi..." twibukiranye ko uyu muhanzikazi atari ubwa mbere abaye uwa gatanu muri PGGSS cyane ko na 2017 yari yabaye uwa gatanu arinabwo bwa mbere yitabiriye iri rushanwa.

REBA HANO IKIGANIRO KIGUFI TWAGIRANYE NA QUEEN CHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND