RFL
Kigali

Nyuma yo kuva mu itorero ry’abahanzi, Naason agiye guhindura imyitwarire

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:1/10/2015 10:52
0


Kuva ku itariki 23 kugeza kuri 30 Nzeli 2015 nibwo hari hateganyijwe icyiciro cya mbere cy’itorero ry’abahanzi. Naason ni umwe mu bitabiriye iki cyiciro ndetse atangaza ko yungukiyemo byinshi bigiye kumufasha mu buhanzi bwe ariko akanahindura imwe mu myitwarire.



Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com ubwo yari avuye muri iri Torero ryaberaga i  Nkumba mu Karere Burera, Naason yavuze ibyo yungukiyemo. Ati “ Nahungukiye byinshi , twibukijwe amateka y’u Rwanda no gukunda igihugu. Ikindi kuba Leta igiye kudufasha kugira ngo dutere imbere kurushaho, ntekereza ko ari inkuru nziza nakuye muri ririya torero kuko nicyo kintu cyaburaga ngo dutere imbere.”

Reba ahano amashusho ya'Munsi y'umukandara' ya Naason

Naason

Naason na Jay Poly

Naason na mugenzi we Jay Polly bakiri mu masomo y'itorero ry'abahanzi

Uretse amasomo bahawe mu gihe kingana n’icyumweru, Naason yemeje ko agarutse imyitwarire ye yarahindutse. Ati “ Ngarutse imyitwarire yanjye yarahindutse. Batwigishihe kumenya agaciro k’ibyo dukora ko bigera kure cyane kandi ko hari ababigenderaho kubera kudukunda. Nansanze hari imyitwarire yaba njyewe cyangwa bagenzi banjye tugomba guhindura kugira ngo turusheho kuba icyitegererezo kubatureberaho, ubu ngiye kuba umuhanzi ubereye u Rwanda.”

Abajijwe imyitwarire yari asanganywe bityo akaba agiye kuyihindura, uyu muhanzi iki kibazo yaba nk’ugica ku ruhande gusa ahamya ko ihari kandi hari byinshi azahindura mu buzima bwe busanzwe. Kwandika indirimbo zibanda ku muco nyarwanda no kwibanda ku mwimerere ni bimwe uyu muhanzi azahindura nyuma yo kuva i Nkumba mu itorero ry’abahanzi.

Reba hano amashusho y’indirimbo ’Rurariza  ‘ya Naason 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND