RFL
Kigali

Nyuma yo kuva i Wawa, producer Huggor aremeza ko yabaye mushya akanagira inama urundi rubyiruko

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:16/09/2014 14:52
0


Niba warabonye amashusho y’indirimbo nka Cinema ya Bull dog, Kamucerenge ya TNP, Kadunde ya Deejay Delex,..uwitwa producer Huggor wayoboye ifatwa ry’amashusho ry’izi ndirimbo ndetse akanazitunganya hari hashize amezi 8 aherereye i Wawa akaba yaragarutse I Kigali mu mpera z’ukwezi kwa Kanama(8).



Ni nyuma y’uko uyu musore wamenyekanye cyane ubwo yakoreraga mu Bisumizi, afashwe n’ababyeyi be mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014 akajyanwa muri iki kigo ngororamuco kubera imyitwarire yari asigaye agaragaza idahwitse.

 ama

Producer Huggor

Mu kiganiro Huggor yagirannye n’inyarwanda.com, nyuma yo kuva i Wawa yadutangarije ko kuri ubu ameze neza akaba yitegura gusubukura akazi ke ndetse i Wawa yahakuye isomo rikomeye ry’ubuzima yizera ko bizamufasha gutera imbere akigirira akamaro.

Kamucerenge ya TNP yakozwe na Huggor

Cinema ya Bull Dog, imwe mu ndirimbo zakozwe na Huggor atarajyanwa iWawa

Tumubajije uko yakiriye kwisanga I Wawa ahantu hazwiho kujya abantu badashobotse bananiranye mu muryango nyarwanda dore ko nk’uko hitwa ari ikigo gishinzwe kugorora abantu. Aha Huggor ati “ Hari ho igihe ibintu bibaho kugirango bitwigishe, gusa biba binakenewe, ndumva nta gikuba cyacitse kandi nta muntu udakosa. Ubu Huggor ni umuntu uri kuri gahunda uretse ko hari habayeho akabazo ko kuvanga ibintu, ariko ubu habayeho icyo nakwita REHAB cyo gusubiza ubwenge ku gihe.”

haagsh

Huggor ubwo yafataga amashusho y'indirimbo 'Cinema'

Producer Huggor avuga ko kuri ubu arimo ateganya guhita ajya kwiga ibijyanye n’amashusho hanze y’u Rwanda gusa mu gihe bitarakunda akaba agiye kuba asubukuye ibikorwa bye byo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi ndetse akaba giye kurushaho gushyiramo ingufu abicishije mucyo yise H Innovation.

Kadunde nayo ni imwe mu ndirimbo zakozwe na Huggor

Uyu musore ukiri muto ariko wari warabaswe n’ubusinzi bwo ku rwego rwo hejuru mbere y’uko ajyanwa i Wawa, muri iki kiganiro twagiranye yagize ubutumwa agenera urubyiruko ashingiye kuri iyi myitwarire idahwitse yamurangaga mu bihe byashize. Aha yagize ati “ Babe stable, bahame hamwe bajye ku murongo bakore ibyo bakwiye gukora birinde kwishora mu nzira zabangiriza indoto zabo n’ejo hazaza habo.”

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND