RFL
Kigali

Nyuma yo kurangiza irushanwa rya PGGSS8, Uncle Austin yasohoye indirimbo nshya 'Urankunda'-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/07/2018 13:51
0


Mu minsi mike ishize ni bwo igitaramo cya nyuma cya Primus Guma Guma Super Star yabaga ku nshuro ya munani cyabaga, igikombe cyegukanwa na Bruce Melody mu gihe Uncle Austin umwe mu bahatanaga we yabaye uwa kane yegukana 3500 000frw. Nyuma yo kurangiza iri rushanwa kuri ubu Uncle Austin yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya.



Uncle Austin ni umuhanzi ukora injyana ya Afrobeat ariko unakunze guhamya ko n'izindi njyana yazibasha n'ubwo atazikora. Ni n'umwe mu bari bahagarariye injyana ya Afrobeat mu irushanwa rya PGGSS8 akaba yaranayihagarariye neza nubwo nta gikombe yegukanye ariko yabashije kugaragara muri batanu ba mbere banegukanye ibihembo dore ko yabaye uwa kane byatumye yegukana Miliyoni 3 n'igice z'amanyarwanda (3,500,000frw).

PGGSS8

Nyuma yo kurangiza iri rushanwa uyu muhanzi ahise abadukana imbaduko cyane ko nyuma y'iminsi mike cyane ahise ashyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Urankunda' akaba ari indirimbo y'urukundo ashyiriye hanze rimwe n'amashusho yayo. Iyi ndirimbo nshya ya Uncle Austin yakozwe mu buryo bw'amajwi na Davydenko umusore uzwi cyane mu gutunganya indirimbo za benshi mu bahanzi b'ibyamamare mu Rwanda.

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA UNCLE  AUSTIN 'URANKUNDA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND