RFL
Kigali

Nyuma yo kugirana ibibazo na Neg G akanabikorera indirimbo, Henzo ababajwe n’ubuzima bw’abana bo ku muhanda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:10/05/2018 12:11
1


Abahanzi nyarwanda cyane cyane abakora injyana ya Hip Hop bakunze gukora indirimbo zirimo inkuru mpamo, ndetse bazwiho no kuzana impinduramatwara binyuze mu butumwa batanga mu ndirimbo zabo. Aha umuraperi Henzo yagize ukuri adutangariza ku ndirimbo ze.



Henzo wamenyekanye cyane mu ndirimbo yasubiyemo yitwa ‘Kadage Remix’ agendeye kuri ‘Kadage’ ya Riderman, muri iyo Remix ya Henzo aba ari kubwira umuhanzi mugenzi we wamuhemukiye nk’uko yabitangarije Inyarwanda.com aho uwo muhanzi yamufashaga nk’umu producer akamwizeza kuzamugeza kuri byinshi ndetse bakanakorana imishinga myinshi itandukanye ariko ntigerweho n’ibindi byinshi yirinze gutangaza.

Uyu muraperi ukiri muto yavuze ko mu gukora Kadage Remix atasabye uburenganzira Riderman ariko nyuma yo kuyisohora yashimishijwe no gusanga Riderman ayizi ndetse anavuga ko amufana cyane. Yagize ati: “Riderman ndamufana cyane kuko ni umu legend. Ni umuraperi wa mbere mu Rwanda umeze neza cyane, show aburamo ni nkeya cyane, hari ingero nziza atwereka, ibitekerezo, inzira nziza zo kunyuramo atwereka, ndamufana cyane pe!”

Henzo

Henzo ahamya ko Riderman ari umwami kandi amufana cyane

Muri iyo ndirimbo umuhanzi Henzo yabwiraga ni Neg G The General wamwijeje ibitangaza byinshi ariko ntibikorwe harimo nk’indirimbo yagombaga gukorana n’abandi bahanzi zitigeze zikorwa nka I Am in the Game yagombaga gukorana na Assinah itarakozwe, Kagoma yaririmbyemo ariko ikaba yarasohotse atarimo ndetse n’Abakaraza ya Neg G, Henzo na Fireman ari nayo bapfuye cyane.

Nyuma y’uko Neg G yumvise 'Kadage Remix' ya Henzo yaramuhamagaye amubwira ko yayumvise ibyo yamubwiye. Gusa Henzo yatangarije Inyarwanda.com ko atazongera gukora indirimbo ya Beef mu magambo ye bwite ati “Neg G yari we ntumbero kuri iriya ndirimbo ni we nabwiraga muri iriya ndirimbo ariko ubu ntabwo nakongera gukora indi ngoma ya beef murasa kuko kurasana na Neg G wapi, ntaho waba ujya.”

Kuri ubu umubao wa Henzo na Neg G warahindutse cyane kuri we ngo ntakiri Ngenzi w’ukuri. Nyuma ya Kadage Remix, Henzo yakoze cover y’indirimbo yitwa ‘Ni Nde Undirije Umwana’ avugamo ubuzima bw’abana bo ku muhanda. Ni inkuru y’impamo ubwo yanyuze ku mwana wo ku muhanda ari gutoragura imyanda mu kimoteri ari bwo buzima abayemo umuntu yamubona akamwirukana ngo nave mu myanda ntanamuhe n’igiceri cy’ijana bikamubabaza agahita ajya muri studio kubikoramo indirimbo.

Henzo

Henzo yababajwe no kubona uko umwana wo ku muhanda abayeho bimutera gukora indirimbo

Henzo wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye kuri ubu ari kwita cyane ku masomo ndetse n’indi mishinga mike y’umuziki aho avuga ko nyuma y’amasomo azaba ahagaze neza muri muzika ye.

Kanda hano urebe 'Ni Nde Undirije Umwana Cover' ya Henzo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kevin Iranzi 5 years ago
    Henzo courage urashoboye big bro kd Imana Izabikora Nukuri





Inyarwanda BACKGROUND