RFL
Kigali

Ibitaramo Charly na Nina bari gukorera i Burayi bikomeje kwiyongera, bagiye gutaramira muri Finland mbere ya Denmark

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/06/2018 10:07
0


Mu mpera z’iki cyumweru turi gusoza Charly na Nina bagiye gukora ibindi bitaramo bibiri birimo ikizabera muri Finland na Denmark nyuma y’ibindi bitaramo bakoreye mu bihugu bitandukanye by’u Burayi bakishimirwa bidasanzwe n’Abanyarwanda bahatuye.



Makanyaga Abdoul na Charly na Nina batangiranye urugendo rw’ibi bitaramo tariki 5 Gicurasi 2018 mu gitaramo bakoreye mu Bubiligi i Bruxelle, aba tariki 11 Gicurasi bahise bataramira mu mujyi wa Lille ho mu Bufaransa mbere yuko berekeza mu mujyi wa Paris ho mu Bufaransa nanone aho bakoreye igitaramo tariki 12 Gicurasi 2018 nyuma yo kuva mu Bufaransa aba bahanzi, nyuma aba bahanzi bakomereje mu Busuwisi i Geneve tariki 26 Gicurasi 2018 arinaho Makanyaga Abdoul yacumbikiye ibi bitaramo.

charly na NinaCharly na Nina bagiye gukorera igitaramo muri Finland

Tariki ya 2 Kamena 2018 Charly na Nina bonyine bakoreye igitaramo gikomeye i Stockholm muri Suède; nyuma y’iki gitaramo abahanzikazi baje kunguka ikindi gitaramo kitari giteganyijwe ubwo bahagurukaga mu Rwanda bakaba bagomba gutaramira muri Finland kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kamena 2018 aho bagomba kuva berekeza Denmark aho bafite ikindi gitaramo ku wa Gatandatu tariki  9 Kamena 2018 mu mujyi wa Copenhagen.

charly na Nina

Igitaramo aba bahanzikazi bagiye gukorera muri Denmark

Habaye nta kindi gitaramo aba bahanzikazi bungutse biteganyijwe ko bazakomeza ibitaramo tariki ya 16 Kamena 2018 aho bazakorera igitaramo mu Buholandi. Urugendo rw’ibi bitaramo byo ku mugabane w’i Burayi bakazarusoreza mu Budage ku itariki ya 26 Kamena 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND