Kuri uyu w Gatanu tariki 23 Nzeri 2016 umuhanzi 2 Face Idibia yakoreye igitaramo mri Kigali. Ni igitaramo kititabiriwe nkuko byari byitezwe cyane ko cyarimo abantu batageze ku ijana gusa uyu muhanzi akaba yagerageje kubashimisha. Nyuma y’iki gitaramo 2 Face yakoze after party aho yagiranye ibihe byiza n’abahanzi nyarwanda.
Ubwo yari avuye mu gitaramo yakoreye muri Hotel Serena 2 Face Idibia yabwiye abantu bari aho ko ababishobora bahurira muri K Club aho yagombaga gusohokera. Abahanzi b’abanyarwanda bahise berekeza muri aka kabyiniro ndetse bahura n’uyu muhanzi wari urangije igitaramo atazigera yibagirwa mu mateka ye.
Charly na Nina bari kumwe na 2 Face
Byari ibyishimo kuri DJ/MC Anitha Pendo guhura na 2 Face
Deejay Pius, Charly na Nina, Mc Anitha Pendo ni bamwe mu banyamuziki bagaragaye bari kumwe na 2 Face Idibia, aha bakaba basangiye baraganira ndetse bungurana ibitekerezo kuri muzika cyane ko benshi muri aba bahanzi bari bakeneye kumva inama ziva kuri uyu muhanzi w’icyamamare ku rwego rwa Afrika.
Dj Pius na 2 FaceBose hamwe bifotozanya na 2 Face
Abantu bari bitabiriye muri aka kabyiniro bategereje ko 2 Face abaririmbira baraheba cyane ko amakuru agera ku Inyarwanda ari uko amasezerano ye yavugaga ko azasohokera muri K Club nta kuririmba kwari kurimo. Ibyo byatumye ava K Club ataririmbye indirimbo n’imwe. Gusa abari aho babashije guhura n’uyu muhanzi ukomeye muri Afurika.
TANGA IGITECYEREZO