RFL
Kigali

Nyuma yo kubura abantu mu gitaramo cye 2 Face yagiranye ibihe byiza n’abahanzi nyarwanda-Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/09/2016 14:07
3


Kuri uyu w Gatanu tariki 23 Nzeri 2016 umuhanzi 2 Face Idibia yakoreye igitaramo mri Kigali. Ni igitaramo kititabiriwe nkuko byari byitezwe cyane ko cyarimo abantu batageze ku ijana gusa uyu muhanzi akaba yagerageje kubashimisha. Nyuma y’iki gitaramo 2 Face yakoze after party aho yagiranye ibihe byiza n’abahanzi nyarwanda.



Ubwo yari avuye mu gitaramo yakoreye muri Hotel Serena 2 Face Idibia yabwiye abantu bari aho ko ababishobora bahurira muri K Club aho yagombaga gusohokera. Abahanzi b’abanyarwanda bahise berekeza muri aka kabyiniro ndetse bahura n’uyu muhanzi wari urangije igitaramo atazigera yibagirwa mu mateka ye.

charly na ninaCharly na Nina bari kumwe na 2 Faceanitha pendo

Byari ibyishimo kuri DJ/MC Anitha Pendo guhura na 2 Face

Deejay Pius, Charly na Nina, Mc Anitha Pendo ni bamwe mu banyamuziki bagaragaye bari kumwe na 2 Face Idibia, aha bakaba basangiye baraganira ndetse bungurana ibitekerezo kuri muzika cyane ko benshi muri aba bahanzi bari bakeneye kumva inama ziva kuri uyu muhanzi w’icyamamare ku rwego rwa Afrika.

deejay piusDj Pius na 2 Face2faceBose hamwe bifotozanya na 2 Face

Abantu bari bitabiriye muri aka kabyiniro bategereje ko 2 Face abaririmbira baraheba cyane ko amakuru agera ku Inyarwanda ari uko amasezerano ye yavugaga ko azasohokera muri K Club nta kuririmba kwari kurimo. Ibyo byatumye ava K Club ataririmbye indirimbo n’imwe. Gusa abari aho babashije guhura n’uyu muhanzi ukomeye muri Afurika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndumiwe7 years ago
    Uyu mugabo mwamuciye amazi kabisa iki gihugu kirimo abahanzi 4? Ariko abenshi nababa bitinye mu rurimi kubera kutiyizera natahe ajye iwabo ababwire ibyamubayeho
  • Kenia7 years ago
    Ariko burya uwo mukobwa ni mubiii cyane agizwe n'imiterere gusa ,naho face wapiii,navugaga uwo niba ariwe charly niba ari Nina ??hhhh
  • Date 7 years ago
    Ububi bwe ubushingiye kuki??? ariko mwagiye mukura ibikoma mu mitwe yanyu!!!! Birababaje kubona umuntu nkawe ufite accès kuri internet ariko ahari ubwenge hakaba hari umucanga n'igikoma. muri macye byaragucanze





Inyarwanda BACKGROUND