RFL
Kigali

Nyuma yo kubona abamufasha mu muziki, Yverry yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Mbona dukundana’-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/01/2018 19:28
1


Umuhanzi Yverry uherutse kubona abamufasha mu muziki we, kuri ubu yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Mbona dukundana'. Kuri uyu wa 15/1/2018 ni bwo amashusho y'iyi ndirimbo yagiye hanze.



Yverry ni umuhanzi ufatwa nk’umushya muri muzika nyamara nyamara ariko ni umuhanzi umaze igihe mu muziki, gusa abantu batangiye kumubona no kumumenya ubwo yigaga mu ishuri rya muzika ku Nyundo. Mu muziki we amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo ‘Uragiye’, ‘Nkuko njya mbirota’ n’iyi nshya yise ‘Mbona dukundana’.

Yverry

Ubwo Yverry yasinyaga amasezerano

Amashusho y’indirimbo ‘Mbona dukundana’ ya Yverry yafashwe anatunganywa na Fayzo, umwe mu basore bamaze igihe kinini mu ruganda rwo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi b’ibyamamare.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MBONA DUKUNDANA’ YA YVERRY 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mignone6 years ago
    Video color nziza, gusa bougies nyinshi numukobwa urira, bisa nkaho muri mucyunamo kandi, iyi ndirimo ivuga ibyishimo. Anyway, niho u Rda rugeze, courage!





Inyarwanda BACKGROUND