Kuri iki cyumweru tariki 19 Ukwakira 2014, abandi bantu bagera kuri batatu basezerewe mu marushanwa ya Big Brother Africa, abasezerewe bose bakaba ari abakobwa ndetse n’abari basezerewe mbere nabo nta muhungu wari urimo, kugeza ubu Arthur na Frankie Joe bahagarariye u Rwanda bakaba bakomeje guhatana.
Nyuma y’uko mu cyumweru cyabanjirije iki gishize hari hasezerewe abakobwa babiri barimo uwari uhagarariye Mozambique ndetse n’uwari uhagarariye Zambia mu marushanwa ya Big Brother Africa, abandi bakobwa batatu basezerewe muri aya marushanwa. Aba basezerewe bakaba barimo Esther wari uhagarariye Uganda, Lilian wari uhagarariye Nigeria ndetse na Sabina wari uhagarariye igihugu cya Kenya.
Lilian, Esther na Sabina basezerewe
Umunyarwanda Frankie Rukundo uzwi nka Frankie Joe, nawe yarokotse iri sezererwa kuko yari yashyizwe ku rutonde rw’abantu bafite ibyago byinshi byo kuba basezererwa, akaba yari kumwe n’aba basezerewe ndetse n’abandi barimo Ellah, JJ, Laveda, Tayo na Permithias.
Frankie Joe nawe yari ku rutonde rw'abashobora gusezererwa
Muri aba bakobwa basezerewe uko ari batatu, uwitwa Esther niwe wari umaze kumenyekana cyane kubera bimwe mu bintu bitangaje yagiye avuga, muri ibyo hakaba harimo ko yatangaje uburyo yikisha cyane kuburyo byibuze yikinisha gatatu mu cyumweru, uretse n’ibyo kandi ari mu bakobwa bavuze ko bumva bakeneye cyane gukora imibonano mpuzabitsina akanasaba ko ahabera aya marushanwa hazanwamo abasore bakabasha gusura inkumi ziri muri ayo mazu ya Big Brother Africa.
Uyu mukobwa yatunguye abantu ubwo yatangaga ubuhamya ko yikinisha cyane, none yasezerewe
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO