Ku munsi w’abakundana uyu mwaka tariki 14/02 ni bwo Zari yatangaje ko ibye na Diamond bishyizweho iherezo biturutse ku kumuca inyuma. Diamond yakoresheje urukuta rwe rwa Instagram agaragaza amashusho ari gusomana mu biriri n'undi mukobwa.
Diamond yakoresheje aya mashusho agaragaramo asomana n’umukobwa w’umuzungukazi ari nako aririmba indirimbo nshya afatanyije na Harmonize yitwa Kwangwaru. Aya mashusho yari yashyize muri story ya Instagram yahise ayasiba, gusa yanditse asa n’ubwira Zari ati ‘Kumbuka: ukiachwa achika’ tugenekereje mu Kinyarwanda bivuga ngo ‘Ibuka: nibagusiga uzasigare!’. Muri iki cyumba yafatiragamo amashusho kandi hirya ye hagaragaraga Harmonize gato, gusa Diamond yari kumwe n’uyu muzungukazi barimo basomana.
Si ibi gusa kandi kuko mu minsi yashize Diamond yagaragaye mu mashusho aryamanye na Hamissa Mobeto baganira baseka. Zari usanzwe uzwiho kutaripfana nta kidasanzwe yigeze agaragaza kuri aba bagore b’inshuti za Diamond ariko aherutse kugaragaza ko Diamond ari umubyeyi gito udasura abana be ndetse ngo batangiye no kumwibagirwa. Mu burakari bwinshi, Zari yagize ati “Bamwe mu bareba inyungu z’abahanze bakwiye kujya bitondera igihe abahanzi babo batangaza amafuti ku mugaragaro. Uheruka kubona abana bawe ryari? Nkeka ko banakwibagiwe wa mpfizi we. Jya utekereza mbere yo kwandika. Injiji. Mxuiii.”
Zari na Diamond batandukanye bafitanye abana 2
Aya magambo Zari yayanditse nyuma yo kubona Diamond yanditse amagambo ashimagiza nyina ndetse n’abagore muri rusange, ashishikariza abantu kwitabira ikiganiro cyateguwe n’uwitwa Zamaradi Mketema. Yari yanditse ati “Niba mama wanjye yarandeze wenyine kugeza aha… nizera ko umugore ari umuyobozi mwiza wazana iterambere n’ibyishimo by’ukuri ku isi. Muhamagare abagore bose barwana intambara kandi bagakunda iterambere, mubabwire ko @zamaradimarema hari ibyo yabateguriye ejo.”
Diamond kandi aherutse gutangaza ko afite ubukwe muri uyu mwaka gusa ntiyigeze atangaza umukunzi we, ntibizwi niba uyu muzungu basomanaga ari nawe bazakorana ubukwe. Yatandukanye na Zari bamaze kubyarana abana 2. umuhungu n'umukobwa ndetse afite undi mwana yabyaranye na Hamisa Mobeto w'umuhungu.
Diamond ati 'Kuko ndi Platnumz!!! Isukari!'
Nyuma yo gutandukana na Zari, Diamond yagaragaje gushyira ingufu ze mu kazi nk'ibisanzwe, dore ko ari kuzenguruka isi amurika alubumu ye 'A Boy From Tandale'
TANGA IGITECYEREZO