RFL
Kigali

Nyuma yo gutandukana na Diamond, igitaramo cya White Party gishobora kujyana Zari muri Gereza

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:6/03/2018 12:54
0


Umwe mu bagore b’ibyamamare muri Afurika, Zari Hussein nyuma yo gutangaza ko yatandukanye na Diamond babyaranye abana 2, ubu ari mu mazi abira abitewe n’igitaramo aherutse gukoresha cya White Party.



Mu minsi yashize mbere y’uko Zari atangaza ko atagishoboye kwihanganira guhemukirwa n’umugabo we Diamond banabyaranye abana 2, yari aherutse gutegura igitaramo yise White Party cyabereye muri Uganda.

Nyuma y’icyo gitaramo na mbere y’itandukana rye na Diamond, Zari yajyanywe mu nkiko aho yaregwaga gukoresha nabi izina rya kompanyi isanzwe ikorera muri Uganda yitwa White Party Uganda Ltd aho yateguye ibirori byitiranwa n’iyo kompanyi ariko akabikora mu izina rye bwite nka Zari.

Igitaramo cya White Party cyateguwe na Zari kimujyanye mu nkiko

Ubwo aherutse mu kiganiro na BBC Africa, Zari yavuze ko adakize cyane ariko yungamo ko duke afite twamufasha kurera abana be ashimangira ko adakeneye ubufasha bwa Diamond mu kurera abana. Gusa yavuze ko Diamond nazumva bikwiye ngo azabikora ari we biturutseho atabisabwe na Zari. Yagize ati:

Simfite byinshi ariko na none duke mfite twamfasha kwita ku bana banjye. Ndi umubyeyi ukora kandi ushoboye. We ubwe wenyine nabona ko akwiye kwita ku bana be, azabikora. Nabona bidakwiye, azandeke nta kintu nkeneye. Bimeze neza, murabizi, byose bimeze neza. Nzashobora kurera abana.

Zari na Diamond batandukanye bamaze kubyarana abana babiri

Zari kandi yashimangiye ko icyizere cye kuri Diamond cyarangiye. Yagize ati:“Ubu icyizere cyarangiritse. Simbona ko byanongera gushoboka na gato. Nahisemo kujya kure ye kugira ngo mbanze ntuze, kuko nkeneye kuruhuka mu mutwe. Sinshaka ahatuma nkomeza gutangira kuvuga ku byarangiye. Ubu nta n’ubwo nkishaka kuvuga kuri icyo kibazo.”

Related image

Zari ahamyako nta kibazo cyo kurera abana afite mu bushobozi bwe azabishobora

Nyuma y’ibi byose by’itandukana rya Zari na Diamond rero, ejo kuwa Mbere ni bwo Zari yagombaga kwitaba urukiko akaburana ibyo aregwa na kompanyi ya White Party Uganda Ltd. Ikaba yaranditswe nka Kompanyi kuva mu mwaka w’2016 kuri nomero ya 55785. Tuzakomeza gukurikirana amakuru y’iby’iyi kompanyi na Zari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND