RFL
Kigali

Nyuma yo gutandukana na Aashley Diva, Sat B ari mu rukundo n’inkumi iririmba Karaoke i Bujumbura-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/05/2018 17:08
1


Umuhanzi w’umurundi Sat B umaze igihe asubiye i Burundi nyuma y’igihe yari amaze mu Rwanda, kuri ubu ari mu rukundo n'umukunzi mushya. Ni nyuma y'aho atandukanye n'umufasha we banabyaranye imfura ndetse agatandukana n'umuhanzikazi Aashley Diva nawe batatindanye dore ko bamaranye gusa umwaka umwe.



Nyuma y’igihe gito Sat B umwe mu bahanzi bakunzwe i Burundi atandukanye na Aashley Diva kuri ubu yemereye Inyarwanda.com ko ari mu rukundo n’indi nkumi izwi mu kuririmba Karaoke mu mujyi wa Bujumbura. Uyu mukobwa uzwi ku izina rya Ingabire Belle Nice amaze igihe kitari kinini akundana na Sat B urukundo rwabo rukaba rukunze kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga z'aba bombi.

SAT B watangaje ko yatandukanye n’umugore we ari mu rukundo n’umuhanzikazi Aashley Diva –AMAFOTOAashley Diva inkumi yabanje kukanyuzaho mu rukundo na Sat B

Aganira na Inyarwanda Sat B yahamije uru rukundo agira ati “Ni byo koko uyu niwe mukobwa turi gukundana tumaranye iminsi itari myinshi gusa ntitwari twarigeze dushaka kubishyira ku mugaragaro ariko nyine ubwo mwabibonye ntakundi reka tubyemeze. Ndashimira buri mukobwa twakundanye mbere kuko byagiye bimpa isomo rikomeye ry’urukundo nkeka ko ubu ntuje kandi meze neza mu rukundo.”

Sat B nyuma yo kuva mu Rwanda ubu ni umwe mu bahanzi bagezweho i Burundi ndetse aherutse gusinyana amasezerano yo kwamamaza sosiyete y’itumanaho ya Smart.

Sat BSat BInkumi iri gukundana na Sat B izwi cyane i Bujumbura mu gucuranga KaraokeSat BSat B n'umukunzi we mushya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Inguge





Inyarwanda BACKGROUND