RFL
Kigali

Nyuma yo gususurutsa ab’i Bruxelles, Charly na Nina na Makanyaga Abdul bagiye gukomereza i Lille n’i Paris

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/05/2018 11:32
1


Mu ntangiriro za Gicurasi 2018 ni bwo abahanzikazi Charly na Nina ndetse na Muzehe Makanyaga Abdul berekeje ku mugabane w’Uburayi aho bari gukorera ibitaramo. Bakigerayo bahereye mu Bubiligi aho bakoreye igitaramo gikomeye tariki 5 Gicurasi 2018. Nyuma y’aha bagiye gukomereza i Lille n’i Paris mu Bufaransa.



Mu gitaramo cya mbere aba bahanzikazi ndetse na Makanyaga Abdul bakoreye mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles basusurukije abakunzi ba muzika bari baje muri iki gitaramo ku bwinshi, icyakora nyuma y’iki gitaramo Charly na Nina ndetse na Abdul Makanya bagomba guhita berekeza mu Bufaransa aho bakorera ibitaramo bibiri bikomeye mu mpera z’iki cyumweru turi gusoza.

Ku ikubitiro aba bahanzi b’abanyarwanda bakaba bagomba gutaramira abakunzi ba muzika babo batuye i Lille mu gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 naho tariki 12 Gicurasi 2018 ku wa Gatandatu bakazataramira mu mujyi wa Paris imijyi yose iri mu gihugu cy’u Bufaransa.

Nyuma y’ibi bitaramo aba bahanzi bazasusurutsa n’abatuye i Genève mu Busuwisi ku wa 26 Gicurasi ari naho Makanyaga azagarukira bitewe n’izindi gahunda zizaba zimutegereje mu Rwanda. Charly na Nina ku itariki ya 2 Kamena bazaririmbira i Stockholm muri Suède; ku ya 9 Kamena bajye mu mujyi wa Copenhagen muri Danemark, hanyuma ku ya 16 Kamena bakorere igitaramo mu Buholandi. Urugendo rw’ibi bitaramo byo ku mugabane w’i Burayi bazarusoreza mu Budage ku itariki ya 26 Kamena 2018.

MakanyagaMakanyaga Abdul mu Bubiligi charly na NinaCharly na Nina mu Bubiligicharly na NinaAbafana bari benshi muri iki gitaramo cya Charly na Nina ndetse na Makanyaga Abdul






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Miggy5 years ago
    Hahhaha mundebere kariya kumba bakoreyemo igitaramo da!! Ee usibye ko nkurikije uwateguye iyo fete mwaririmbyemo ariwe parfine uwahoze ari umugore wa Safi ntakindi kirenze icyo rwose. Yewe ntimugasekwe namwe rwose mwahatwitse burayi.





Inyarwanda BACKGROUND