RFL
Kigali

Nyuma yo gusoza Kaminuza, ngiye kuboneka bihagije muri muzika - Auddy Kelly

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/07/2015 12:52
2


Umuhanzi Auddy Kelly aratangaza ko agiye guhugukira cyane muzika ye nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye nimenyekanishabikorwa(Marketing)muri Kaminuza yu Rwanda mu ishami ry'icungamutungo(CBE-College of business and economics).



Munyangango Audace uzwi nka Auddy Kelly kuri uyu wa 30 Nyakanga 2015 niwo munsi yahawe impamyabumenyi ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Mu kiganiro na inyarwanda.com, Auddy Kelly yavuze ko bitari byoroshye cyane akaba ashima Imana yamushoboje akaba asoje kaminuza.

Umuhanzi Auddy Kelly hamwe n'umuyobozi wa CBE

Auddy Kelly uhamya ko asoje kaminuza mu mvune zikomeye dore ko byamusabaga buri munsi kujya ku kigo akabura uko akora umuziki no kwishimisha mu buzima busanzwe, kuri ubu aratangaza ko nyuma yo guhuguka n’amasomo ye, agiye kongera ingufu nyinshi mu muziki akagaragariza abafana be ibikorwa byinshi kandi bishya nk’umuhanzi ugamije gutera imbere. Yagize ati:

Ndashima Imana yanshoboje kuko ntibyari byoroshye nabishobojwe no kwiga no gusenga kandi ndashima umuryango wanjye,abafana banjye hamwe n’abanyamakuru bose kandi ngiye kuboneka bihagije muri muzika, ndabirangije ubu umwanya wa muzika ngiye kuwongera.

Auddy Kelly(iburyo) hamwe n'umubyeyi we

Nyuma yo gusoza kaminuza, Auddy Kelly afite ibyishimo byinshi n'ingamba nshya. Benshi bajyaga bibaza impamvu nta mbaraga ashyira mu buhanzi bwe ariko akaba yamaze gutangaza ko birangiranye na kaminuza kuko amasomo yo muri CBE yari yaramubase cyane.

Auddy Kelly

Umuhanzi Auddy Kelly agiye guhugukira muzika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ella8 years ago
    I really like the voice of this guy!! So naboneke kuko afite impano
  • clement hakizimfura8 years ago
    nibyiza cyane kuba ugiye kwijira muri muzika neza ushoje amasomo yawe umuziki ugomba kuwu koreraarketing mugihugu yewe nohanze yacyo.kdi ibihe byiza.





Inyarwanda BACKGROUND