RFL
Kigali

Nyuma yo gushinja umukunzi we kumwanduza SIDA, Fille Mutoni yongeye gutungurana yihakana u Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/07/2014 7:58
8


Nyuma y’uko umuhanzikazi Fille Mutoni atangaje abantu ubwo yemeraga ko umukunzi we MC Kats ukora kuri NTV yamwanduje SIDA, ubu noneho yongeye gutungurana ubwo yiyitaga umurokore ndetse akanongeraho kubeshya ko avuka muri Uganda kandi bisanzwe bizwi muri icyo gihugu ko ari umunyarwandakazi.



fille

Amakuru dukesha ikinyamakuru Bigeye, aremeza ko uyu muhanzikazi Mutoni Fille yahamije ko ari umurokore abo bakunda kwita “Born again”, ibi akaba yarabyujuje ku rupapuro rwo gushaka ibyangombwa birimo n’indangamuntu yo mu gihugu cya Uganda, uretse aha y’idini kandi yashyize iryo adasanzwe azwiho, yanagetseho kubeshya inkomoko.

Fille Mutoni n'umukunzi we MC Kats bahora bitana ba mwana umwe ashinja undi kumwanduza SIDA

Fille Mutoni n'umukunzi we MC Kats bahora bitana ba mwana umwe ashinja undi kumwanduza SIDA

Mu gihe bisanzwe bizwi neza ko Fille Mutoni akomoka mu Rwanda, ubwo yuzuzaga ibi byangombwa yekerakanye ko nyaho ahurira n’u Rwanda maze yuzuzaho ko yavukiye mu gace kitwa Kamwokya ndetse n’ababyeyi be bombi bakaba bakomoka muri Kabale.

Ababashije kubona uru rupapuro rwa Fille Mutoni, batunguwe n'ibyo yujujeho yihakana u Rwanda

Ababashije kubona uru rupapuro rwa Fille Mutoni, batunguwe n'ibyo yujujeho yihakana u Rwanda

Fille Mutoni ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda muri iki gihe, akaba kandi anazwi mu Rwanda mu ndirimbo yakoranye na Bruce Melodie yitwa “Hallo”, amakuru akunze kumuvugwaho cyane akaba ari aye n’umukunzi we witwa MC Kats aho baba basigana buri umwe avuga ko undi yamwanduje agakoko gatera SIDA.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • benezo brown9 years ago
    ya ya yaa.. nibyiza cyane nahere iyo nakabe we najyane nurwo rusimba rwe rutaturira ama nigg yacu, baby endereya kbs
  • Uwababyeyi ange9 years ago
    Ntakitwe umunyarwandakazi azahere aho yagiye atazatwanduriza abana
  • bebe9 years ago
    kuvuga ko atari umunyaranda no kubeshya ahoyavukiye byo ndumva atari ikibazo kuko abanyarwanda benshi bari muri Uganda niko babigenje kugirango bazabone ibyangombwa byaho bitagoranye. kurokoka byo nukubeshya ntamurokore witwara nkawe. gusigana kubwandu byo ntanyungu urimo kuko baranduye bafate imiti..... murakoze
  • tawfique ukwishaka9 years ago
    (y).sawa
  • tawfique ukwishaka9 years ago
    (y).
  • tawfique ukwishaka9 years ago
    (y).
  • Derrick9 years ago
    Ariko abanyamakuru mugira ibibavuna biremwe guhitamo igihungu ushaka mugihe umbona ufite connection kubihugu bibiri, so kuba umugande bibaye aribyo bimuyuze nothing big nakazi ke.(hari umusoro atanga mu Rwanda ngoturahombye se)
  • 9 years ago
    mwihangane,bibgho.





Inyarwanda BACKGROUND