Nyuma y’uko umuhanzikazi Fille Mutoni atangaje abantu ubwo yemeraga ko umukunzi we MC Kats ukora kuri NTV yamwanduje SIDA, ubu noneho yongeye gutungurana ubwo yiyitaga umurokore ndetse akanongeraho kubeshya ko avuka muri Uganda kandi bisanzwe bizwi muri icyo gihugu ko ari umunyarwandakazi.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Bigeye, aremeza ko uyu muhanzikazi Mutoni Fille yahamije ko ari umurokore abo bakunda kwita “Born again”, ibi akaba yarabyujuje ku rupapuro rwo gushaka ibyangombwa birimo n’indangamuntu yo mu gihugu cya Uganda, uretse aha y’idini kandi yashyize iryo adasanzwe azwiho, yanagetseho kubeshya inkomoko.
Fille Mutoni n'umukunzi we MC Kats bahora bitana ba mwana umwe ashinja undi kumwanduza SIDA
Mu gihe bisanzwe bizwi neza ko Fille Mutoni akomoka mu Rwanda, ubwo yuzuzaga ibi byangombwa yekerakanye ko nyaho ahurira n’u Rwanda maze yuzuzaho ko yavukiye mu gace kitwa Kamwokya ndetse n’ababyeyi be bombi bakaba bakomoka muri Kabale.
Ababashije kubona uru rupapuro rwa Fille Mutoni, batunguwe n'ibyo yujujeho yihakana u Rwanda
Fille Mutoni ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda muri iki gihe, akaba kandi anazwi mu Rwanda mu ndirimbo yakoranye na Bruce Melodie yitwa “Hallo”, amakuru akunze kumuvugwaho cyane akaba ari aye n’umukunzi we witwa MC Kats aho baba basigana buri umwe avuga ko undi yamwanduje agakoko gatera SIDA.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO