RFL
Kigali

Nyuma yo gukundana n'abakobwa bagera kuri 90, Lil G yiyemeje kutazashaka umugore no kutazabyara

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/01/2015 12:32
24


Umunyarwanda Karangwa Lionel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lil-G, yagize imyaka 18 amaze gukundana n’abakobwa bagera kuri 90 ariko kugeza ubu yafashe icyemezo cy’uko atazigera ashaka umugore mu buzima bwe ndetse no gushaka umukunzi ubu nabyo yamaze kubihagarika burundu ndetse ntazigera anabyara.



Uyu musore ubu ufite imyaka isaga 20 y’amavuko, mu mwaka wa 2012 nibwo yatekereje arabara asanga abakobwa yakundanye nabo kuva mu bwana bwe bamaze kugera kuri 90, muri abo hakaba harimo abo yatangiye gukundana nabo akiga mu mashuri abanza. Kuva icyo gihe muri 2012 ubwo yari afite imyaka 18 gusa y’amavuko, yahise afata icyemezo cyo kutazasubira mu byo gukundana ndetse nta n’umugore azigera ashaka nk’uko yabishimangiye mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com.

Lil G yahagaritse ibyo gukundana afite imyaka 18 ariko yari amaze gukundana n'abasaga 90

Lil G yahagaritse ibyo gukundana afite imyaka 18 ariko yari amaze gukundana n'abasaga 90

Gahunda uyu muhanzi yihaye, ni uko mu minsi iri imbere azashinga ikigo cy’impfubyi azajya arereramo abana akabereka urukundo batigeze babasha guhabwa, gusa we ku giti cye akaba adateganya kuzabyara ndetse nta n’ubwo azigera ashaka umugore mu buzima bwe kuko mu bakobwa bose bagiye bakundana yasanze nta wagenzwaga n’urukundo, akaba yumva yarabeshywe bihagije kuburyo yabivuyemo burundu.

Lil G yiyemeje ko atazigera ashaka umugore kuko mu bakobwa 90 bakundanye yabuzemo uwagenzwaga n'urukundo

Lil G yiyemeje ko atazigera ashaka umugore kuko mu bakobwa 90 bakundanye yabuzemo uwagenzwaga n'urukundo

Nk’uko akomeza abishimangira, mu bakobwa yakundanye nabo bose ntawe bamaranaga kabiri kuko uwo yamaraga gutahura ko atagenzwa n’urukundo yahitaga ashwana nawe agashaka undi, kugeza aho mu bo yibuka yumva amaze gukundana n’abasaga 90 bose batabashije kumuhira bikagera aho yumva abihiwe akabivamo burundu.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • really9 years ago
    Dis lil boy,lil man wid a narrrow mind shld stop giving useless information!pollution
  • 9 years ago
    sHA LIL G WIKWIYATURAHO IBIBI!!! UZASHAKE UBYARE HUNGU NAKOBWA
  • umusaza9 years ago
    Uyu mwana ntazi ibyo arimo. Abamuzi muzambwire niba atannywa afatabi kakaba ariko kamuvugishije ibi. Ngo azarera imfubyi!!! Nabanze yirere. Ubwo se yazigisha ibyo adafite???
  • fils9 years ago
    ufite ihungabana abakwegera bakujyanye mu bahanga mu byihungabana bakuvure
  • nanie9 years ago
    lili g no nibyiza sha uzabona undi ugukunda uzi gupfa nta muryango uzagukomokaho sibyiza urwo rwarurukundo rwabato bikigihe ntiruramba
  • Lily9 years ago
    Uyu si we naherutse ahiga (guhiga) kuzaba umugabo none ibyo asigayemo ni ibiki ko mbona bihabanye n'iyo ntego? Ababyeyi b'uyu mwana batangirire hafi
  • kalisa9 years ago
    uyu mwana mumishyikirize Dr.Munyandamutsa amazi atararenga inkombe plz!umubyeyi we agire icyo akora.
  • Eulade 9 years ago
    Pole Lil G kubyakubayeho gusa icyo nakubwira ni uko wakundanye ukiri muto byumvikana ko nabo mwakundanye bari bato urumva rero ko ni ibitekerezo byari ibyabana nta gahunda bari bafite, ihangane uzahura ni undi ufite gahunda kandi utakiri umwana ubundi ubashe kunezezwa ni ibyiza byo kugira family
  • dominic9 years ago
    icyo cyemezo nicyo kabisa, nubundi ngo kutarongora nibyiza kurushaho. courage mwana
  • pazzo9 years ago
    ariko c arumva aribyo byango cg yibeshye? ahu narwanye kamere yivuye inyuma
  • Rurangwa Alain Fred9 years ago
    Shiiiiiiiiiit!! Uzabireke maze umpime!!
  • 9 years ago
    Kutamenya imana biragatsindwa!!!! Lil g, sha va mubyisi ukizwe nibwo uzagira amahoro naho ibyisi birashira
  • 9 years ago
    Yuri feke wasanga barenga ijana sha
  • fafa9 years ago
    uuuuuuuhuuuuuu ubwo se iyi nyoni iravuga ibiki !!?! ubwo uwayibaza urukundo yabasha kurusobanura !!??!
  • set it9 years ago
    uyu mupetit ashobora kuba afite indwara idakira akaba atifuza kugira uwo yanduza nyuma yabo yahamije bityo akaba yihitiyemo kurekura. nabishobora OK. but if he said it hesitating .......big mistake lil fuck
  • anonyme9 years ago
    lionel ni danger wallai 90 bose man eh!!!
  • 9 years ago
    Set it uribeshya cyanee ni healthy nta ndwara.ndamuziii
  • Emmy9 years ago
    aka kana ra? kazi ibintu biryoha kwisi nabapadiri byarabananiye nako karavuga
  • Emmy9 years ago
    aka kana ra? kazi ibintu biryoha kwisi nabapadiri byarabananiye nako karavuga
  • 9 years ago
    nange nuko sha lilg





Inyarwanda BACKGROUND